Ingengo y’Imari y’u Rwanda igiye kuzamukaho miliyari 844,2 Frw
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2026/2027-2028/2029.
Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5,273.8 Frw, harimo miliyari 4,429.1 Frw azava mu misoro n’andi miliyari 582.4 Frw atari imisoro. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548.3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,974.1 Frw.
Miliyari 4,779.1 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,017.2 Frw.
Minisitiri Murangwa yakomeje ati “Iri zamuka rikaba rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali, no kongera inkunga igenerwa RwandAir iyifasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Iyi ntambara ishyamiranyije Leta Zunze ubumwe za Amerika, Israel na Iran, yatumye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gifunga umuhora wa Hormuz unyuzwamo nibura 20% by’ibikomoka kuri peteroli, gikomeza no kurasa ku nganda za gaz zo muri ako Karere.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu bikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu gihe giciriritse, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zijyanye no guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara ku Rwanda.
Muri izo ngaruka harimo ko ibiciro ku isoko byazamutse 13% muri Mata 2026, bivuye ku 9,2% muri Werurwe, kubera ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibicanwa birimo gaz n’ibiribwa.
Binateganywa ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo kiringaniye cya 6,8% mu mwaka wa 2026 bitewe n’ingaruka iyo ntambara ikomeza kugira ku biciro by’ibicuruzwa, ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ihererekanya ry’imari hagati y’ibihugu.
Minisitiri Murangwa yakomeje ati “Turateganya ko buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 7,2% mu mwaka wa 2027, no ku gipimo cya 7,0 % mu gihe giciriritse.”
Mu gihe ingengo y’imari nshya itaremezwa, Minisitiri Murangwa avuga ko hari icyizere ko ingengo y’imari ivugururuye y’umwaka wa 2025/2026 izashyirwa mu bikorwa nk’uko byateganyijwe.
Nibura hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2025, amafaranga yakusanyijwe mu misoro, amahoro n’impano yiyongereyeho miliyari 46 Frw agera kuri miliyari 2.394,1 Frw ugereranyije na miliyari 2.348,1 Frw yari ateganyijwe.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga yakoreshejwe mu ngengo y’imari hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2025, amafaranga yose yakoreshejwe yageze kuri miliyari 2.931,6 Frw ugereranyije na miliyari 3.213,9 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa. Yagabanyutseho miliyari 282,3 FRw.

Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.