Irahira rya Museveni: Umusirikare wa Uganda yatatamuye ikoti rya ‘bodyguard’ wa Perezida Salva Kiir
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, ubwo Perezida Kiir yarimo yinjira ku kibuga cy’ibirori cya Kololo i Kampala, aho Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi.
Amakuru avuga ko uriya murinzi witwa Alor Machol yaciriweho ikoti n’umwe mu basirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’abashinzwe umutekano bo ku ruhande rwa Uganda ndetse n’abarinda Perezida wa Sudani y’Epfo.
Ni ubwumvikane buke bwatumye habaho gusunikana, birangira ikoti rya Mashol ritandutse.
Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ikoti ry’uyu murinzi ryacitse, gusa ntibyamubujije gukomeza kwita ku nshingano ze kugeza we na bagenzi be bagejeje Salva Kiir aho yagombaga kwicara.
Nyuma y’ibyabaye kuri uriya murinzi, abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushimiye ubwitange yagaragaje, nyuma yo kugaragaza icyo abenshi bise ubunyamwuga biciye mu “gushyira imbere inshingano ntiyite ku myambaro ye”.
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.