Kinshasa: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinze ihuriro rirwanya ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
Iri huriro rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye muri iki gihugu barimo Martin Fayulu washinze ishyaka ECIDé, Moïse Katumbi washinze ishyaka Ensemble, Jean-Marc Kabund wa ‘A.Ch’, Delly Sesanga wa Envol na Matata Ponyo wa LGD.
C64 yashinzwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kinshasa, nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC atangaje ko Itegeko Nshinga riri gusuzumwa kugira ngo harebwe niba ryavugururwa.
Tshisekedi wari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 6 Gicurasi, yavuze ko adafite gahunda yo kurenza manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga, ariko ko abaturage nibamuha iya gatatu, azabyemera.
Perezida wa RDC yanavuze ko nibigera mu 2028 intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu itarahagarara, nta matora y’Umukuru w’Igihugu azabaho, nk’uko no muri Ukraine atabaye mu gihe ikiri mu ntambara n’u Burusiya.
Fayulu na bagenzi be bamaganiye kure ibyatangajwe na Tshisekedi, bagaragaza ko biteguye kurwanya umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga bivuye inyuma. Banaboneyeho gusaba ko Abanye-Congo bajya mu biganiro kugira ngo bakemure ibyo batumvikanaho ariko Leta yabimye amatwi.
Ubwo batangizaga C64, bashimangiye ko nta muntu ugomba guhindura Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo yaryo ya 64 ivuga ko Umunye-Congo atagomba kurenza manda ebyiri, kandi ko biteguye kwifatanya mu kurwanya uzagerageza kubirengaho.
Abitabiriye uyu muhango bari bazamuye amabendera y’amashyaka ayobowe n’abatangije iri huriro, ndetse n’ibyapa byibutsa Tshisekedi ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2028, bityo ko nyuma y’icyo gihe atazaba akiyobora RDC.

Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.