Kirehe: Umuturage yashumbushijwe inka 25 nyuma yo gupfusha inka 15 n’intama 18 zikubiswe n’inkuba
Mu gihe ibiza bikomeje kwibasira uduce dutandukanye tw’u Rwanda, mu Karere ka Kirehe hagaragaye urugero rw’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi, aho umuturarwanda witwa Mutarambirwa Patrick yashumbushijwe amatungo nyuma yo guhura n’akaga gakomeye.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ahagana Saa Saba z’amanywa, mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Bwiyorere, Umurenge wa Mpanga, aho inkuba yakubise igahitana amatungo 33 ya Mutarambirwa, arimo inka 15 n’intama 18.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze agaragaza ko iki kibazo cyahise gikurikiranwa vuba, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bufatanyije n’abaturage b’aho atuye bihutiye gutabara no kumushumbusha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelte, yavuze ko igikorwa cyo gushumbusha uyu muturage cyakozwe hagamijwe kumugarurira icyizere nyuma y’icyo gihombo gikomeye.
Yagize ati: “Nyuma yo kumwihanganisha, hakurikiyeho igikorwa cyiza cyo kumushumbusha. Akarere kamuhaye amatungo, abaturage na bo baramushumbusha, ku buryo yose hamwe yahawe inka 25 zirimo inyana 23 n’ibimasa bibiri, hiyongeraho intama icyenda n’ihene imwe.”
Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye n’ubumuntu bukwiye kuranga Abanyarwanda.
Nubwo habayeho iki gikorwa cy’indashyikirwa, ubuyobozi bwongeye kwibutsa abaturage gukomeza kwirinda ingaruka z’ibiza, by’umwihariko inkuba zikunze kugaragara mu bihe by’imvura. Basabwe kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa kuhajyana amatungo, no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu gihe cy’imvura ikomeye.
Iki kibazo kibaye mu gihe imibare igaragaza ko ibiza bikomeje gufata intera ikomeye mu gihugu. Kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, abantu 207 bamaze kwicwa n’ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba.
Muri icyo gihe kandi, abantu 432 bakomerekeye muri ibyo biza, inzu 2.341 zirangirika mu buryo butandukanye, mu gihe izindi 35 zasenyutse burundu.
Ntabwo ari abantu gusa bagizweho ingaruka, kuko amatungo na yo yibasiwe cyane. Inka 105 hamwe n’andi matungo 50 byatwawe n’imyuzure, mu gihe ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byangiritse. Amashyamba na yo ntiyasigaye inyuma, kuko hangiritse ayari ku buso bwa hegitari 58.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo hari ingamba zishyirwaho, ikibazo cy’ibiza kigikeneye ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage muri rusange, cyane cyane mu kwirinda no gukurikiza amabwiriza atangwa.
Ku rundi ruhande, igikorwa cyakozwe n’abaturage bo mu Murenge wa Mpanga cyerekana ko mu bihe by’amage, ubufatanye bushobora kuba igisubizo cyihuse mu kugarura ubuzima bw’abahuye n’ibibazo bikomeye.
Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j


Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.