Kubera iki umugabo adashobora kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore we bishoboka?
⚠️ NIBA URI MUNSI Y’IMYAKA 18 NTUSOME IYI NKURU NTABWO IKUGENEWE. IKINDI KANDI NIMBA UDATEGANYA GUSHINGA URUGO NAWE IYI NKURU BYABA BYIZA UTAYISOMYE.
Mu biganiro by’abantu bakuze ku mibonano mpuzabitsina, hari ingingo imwe ikunze kugaruka kenshi: “kunyaza/Kunyara” ku mugore, cyangwa icyo mu ndimi z’amahanga bita “squirting/Squirt.” Hari ababyumva nk’ikimenyetso cy’uko umugore yanyuzwe cyane, abandi bakabifata nk’ikintu kidasanzwe, ndetse hari n’abacyibaza niba ari inkari zisanzwe cyangwa ari ikindi kintu gitandukanye na zo.
Icyo abantu badakunze guhagararaho cyane ni iki: niba ku mugore bishoboka ko arekura amazi menshi asa nk’inkari mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuki ku mugabo ho bitabaho? Kuki we atigera yumva cyangwa ngo abashe kunyara muri icyo gihe? Ese ni ikibazo cy’ubushobozi, ni ubuhanga, cyangwa ni uko umubiri wubatswe mu buryo butandukanye?
Ukuri ni uko imibiri y’umugabo n’umugore itubatse ku buryo bumwe mu byerekeye imikorere y’imyororokere n’imibonano. Ibi ni ibintu byasobanuwe neza n’ubushakashatsi bwa siyansi. Mu gitabo “The Science of Orgasm” cyanditswe na Barry R. Komisaruk, Beverly Whipple na Carlos Beyer-Flores, bagaragaza ko kunyara ku mugore ari igikorwa gifitanye isano n’udusabo tuba tubitse amazi cyangwa amavangingo twitwa Skene’s glands, turi hafi y’umuyoboro w’inkari. Iyo umugore ageze ku rwego rwo hejuru rw’akanyamuneza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, utu dusabo dushobora kurekura amazi, akajya asohoka mu buryo bushobora kwitiranywa n’inkari.
Ibi ntibivuze ko buri mugore wese abikora cyangwa ko ari byo bipimo by’imibonano yabaye myiza. Mu bushakashatsi bwatangajwe bwitwa Journal of Sexual Medicine mu 2014, hagaragajwe ko kunyara cyangwa kunyazwa ari ibintu bibaho ku bagore bamwe, kandi ko amazi asohoka atari inkari zisanzwe nubwo ashobora kuba arimo ibimenyetso bimwe bihuriye ku mikorere y’uruhago. Ibi bisenya igitekerezo cy’uko kunyara ari “ukwihagarika” bisanzwe, kandi binerekana ko ari igikorwa cyihariye gishingiye ku mikorere y’umubiri w’umugore.
Ariko nyuma y’ibyo mwigeze mwumva abo bita ba Mukagatare?. Hari abagore benshi batanyara ariko bagatekereza ko hari ikibazo bafite, cyangwa ko batageze ku rwego rukwiye mu mibonano ngo bishime, bagatangira kwicira urubanza cg bakarenganya abo babikoranye babashinja kuba batazi kurongora. Mu gitabo “Come As You Are” cya Emily Nagoski, asobanura ko iki gitutu gituruka ku myumvire y’uko hari uburyo bumwe “bukwiye” bwo kuryoherwa. Iyo myumvire ishobora kwangiza uburyo umuntu yakira ibyishimo bye, kuko atangira kwigereranya aho kwiyumva.
Mu Rwanda, kunyaza byahawe umwanya wihariye mu muco w’imibonano mpuzabitsina. Hari aho bifatwa nk’ubumenyi bwihariye bw’umugabo, aho bavuga ko uzi kurongora neza ari ushobora kugera ku rwego rwo kunyaza umugore. Iyi myumvire abantu benshi bayihuriyeho, ariko ifite ikibazo gikomeye: ishyira igitutu ku mugabo no ku mugore icyarimwe. Umugabo yumva agomba kubigeraho kugira ngo agaragaze ubuhanga bwe, umugore na we akumva agomba kubyitwaramo neza kugira ngo agere ku byishimo bye byanyuma. Ibi bituma imibonano iva ku rwego rwo gusangira ibyishimo ikajya ku rwego rwo gukora imyiyereko.
Mu gitabo “Mating in Captivity” cya Esther Perel, agaragaza ko iyo imibonano ihindutse ikizamini cyangwa igikorwa cyo kwerekana ubushobozi, irari riratakara. Ibi bisobanura ko gushyira kunyaza ku rwego rwo hejuru bishobora kugabanya uburyohe aho kubwongera.
Ibi byose bitugeza ku kibazo gikomeye: niba umugore ashobora kunyara, kuki umugabo adashobora kunyara mu gihe cy’imibonano?
Igisubizo kiri mu mikorere y’umubiri w’umugabo. Mu gitabo “Human Sexual Response” cya William Masters na Virginia Johnson, basobanura ko igihe umugabo ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, umubiri we ufunga inzira y’inkari binyuze ku mitsi yihariye yitwa internal urethral sphincter. Iyi mitsi ifunga umuyoboro w’inkari kugira ngo amasohoro asohoke adahuriye mu nzira n’inkari, kandi inaburizemo ko inkari zasohoka muri icyo gihe.
Ibi ni uburyo bw’umutekano bwubatswe mu mubiri w’umugabo. Mu by’ukuri, kunyara no gusohora amasohoro ni ibikorwa bidashobora kubangikanywa mu mubiri muzima. Iyo umugabo yumvise ashaka kunyara, akenshi erection cyangwa umurego w’igitsina uragabanuka, kuko umubiri uhita uhindura icyerekezo. Ntabwo ari ikibazo cy’ubuhanga cyangwa uko imibonano ikorwa, ni imikorere y’imitsi n’ubwonko bikorana mu buryo butandukanye.
Inzobere zo muri American Urological Association zagaragaje ko ibi bikorwa byombi bitandukanye ku buryo budashobora kubangikanywa. Iyo bibaye, akenshi haba hari ikibazo cy’ubuzima, nko kudakora neza kw’imitsi ifunga inzira y’inkari cyangwa izindi ndwara zifitanye isano n’uruhago n’imitsi. Ibi ntibifatwa nk’ikimenyetso cy’imibonano myiza, ahubwo bisaba ubujyanama bw’umuganga.
Hari abagerageza kujya kure y’ibi bakibaza niba byaba byiza cyangwa bishoboka ko inkari z’umugabo zajya mu gitsina cy’umugore. Iki ni igitekerezo gishingiye ku matsiko, ariko kidafite ishingiro rya siyansi. Mu gitabo “Principles of Anatomy and Physiology” cya Gerard J. Tortora na Bryan Derrickson, basobanura ko inkari ari amatembabuzi aba arimo imyanda umubiri uba ushaka kwirukana. Ntabwo ari igice cyagenewe kugira uruhare mu mibonano mpuzabitsina.
Iyo inkari zigeze mu gitsina cy’umugore, zishobora guhindura imiterere y’aho hantu, cyane cyane pH ( pH ni igipimo gipima uko ikintu kiri hagati ya aside (acidic) n’alkaline (basic). Ni uburyo bwo kumenya niba amazi cyangwa uruvange runaka rukarishye (acid) cyangwa rworoheje (base). Mu gitabo “Human Physiology” cya Dee Unglaub Silverthorn, hagaragazwa ko mu gitsina cy’umugore indani hakunda kugira pH iri hagati ya 3.8 na 4.5, bivuze ko haba ari aside nkeya. Iyo pH ifasha kurinda udukoko dutera indwara kutororoka.
Ni yo mpamvu gushyira ibintu bitari bisanzwe muri icyo gice cy’umubiri, nko gushyiramo ibintu bihindura pH (harimo n’inkari), bishobora guteza ikibazo kuko bihindura uburinganire bw’aho hantu, bikorohereza infections kwiyongera umugore akaba yazengerezwa na infection.
Nta nyungu izwi ifatika kuba umugabo yanyara mu gitsina cy’umugore bifite, ahubwo bishobora guteza ibibazo by’ubuzima. Ibi bisenya burundu igitekerezo cy’uko byaba ari ikintu cyongera uburyohe bw’imibonano.
Ariko hari indi ngingo ikomeye kurushaho idakwiye kwirengagizwa: uruhare rw’ubwonko mu byishimo by’imibonano. Abantu benshi batekereza ko imibonano ari iy’umubiri gusa, ariko si byo. Mu gitabo “The Brain That Changes Itself” cya Norman Doidge, asobanura ko ubwonko ari bwo bugena uko umuntu yakira ibyishimo, uko abyumva, ndetse n’uko abitekerezaho. Ibi bivuze ko kunyaza cyangwa kutanyara, kunyurwa cyangwa kutanyurwa, byose bifitanye isano n’uburyo umuntu atekereza, yiyumva, kandi yisanzura.
Iyo umuntu afite igitutu, ubwoba cyangwa kwigereranya, bishobora kugabanya cyane uburyo yakira ibyishimo. Ibi ni byo bituma ibiganiro hagati y’abakora imibonano biba ari ingenzi kuruta “technique” iyo ari yo yose. Mu gitabo “The Guide to Getting It On” cya Paul Joannides, agaragaza ko itumanaho rifunguye hagati y’abakundana ari ryo shingiro ry’imibonano myiza kurusha ubuhanga bwose.
Iyo ubishyize hamwe, usanga ikibazo cyabajijwe gifite igisubizo cyoroshye ku rwego rwa siyansi ariko gifite uburemere ku rwego rw’imibereho. Umugore ashobora kunyara kubera imikorere yihariye y’umubiri we, ariko si itegeko cyangwa igipimo cyonyine cy’ibyishimo. Umugabo we ntashobora kunyara mu gihe cy’imibonano kuko umubiri we wubatse mu buryo bwo kubikumira, kandi iyo bibaye bishobora kuba ari ikibazo cy’ubuzima 100% usabwe kugisha inama umuganga ukanitabwaho byihariye.
Ariko ukuri kurenze ibi byose ni uko imibonano mpuzabitsina myiza itagomba gushingira ku kugerageza kugera ku bipimo byashyizweho n’abantu. Ibyishimo byayo bishingira ku kumvikana, ku kwiyumva, no ku kubaha uko imibiri itandukanye. Iyo ibi bibaye, ni bwo imibonano iva ku rwego rw’ibitekerezo by’abantu ikajya ku rwego rw’ukuri kw’umubiri n’amarangamutima. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.