Kuki abagore bamwe batagera ku byishimo byanyuma byo mu mibonano mpuzabitsina? Impamvu, ukuri kwa siyansi n’icyo ubushakashatsi bubivugaho
⚠️ INYIGISHO ZIKUBIYE MURI IYI NKURU NTABWO ZIKUGENEWE NIMBA URI MUNSI Y’IMYAKA 18 CYANGWA UDATEGANYA GUSHINGA URUGO. HITA UKOMEZA UDASOMYE IYI NKURU NIMBA WISANZE MURI KIMWE MURI IBYO BYICIRO.
Mu muryango nyarwanda no mu yindi myinshi yo hirya no hino ku isi, imibonano mpuzabitsina ikunze kuvugwa nk’ikintu kigamije kubaka urukundo hagati y’abashakanye cyangwa abakundana. Nyamara hari ingingo imwe ikunze gucecekwa cyangwa ntivugweho rumwe, nubwo igira uruhare rukomeye ku buzima bw’imibanire: ikibazo cy’abagore bamwe batagera ku byishimo byanyuma byo mu mibonano mpuzabitsina, ibyo abahanga bita female orgasm.
Nubwo hari abatekereza ko kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina ari ibintu byikora kuri buri mugore, ubushakashatsi bwakozwe mu myaka myinshi ishize bugaragaza ko atari ko bimeze. Hari abagore benshi bavuga ko bishimira imibonano mpuzabitsina ariko ntibagere kuri iyo ntera y’ibyishimo byuzuye, mu gihe abandi bavuga ko batazi neza icyo ibyo byishimo ari cyo cyangwa se ko batigeze babigeraho.
Mu gitabo cyamamaye cyane cyiswe Human Sexual Response cyanditswe na William Masters ndetse na Virginia Johnson 1966, aba bashakashatsi bagaragaje ko uburyo umubiri w’umuntu witwara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bugira ibyiciro bitandukanye, kandi ko kugera ku byishimo byo mu rwego rwo hejuru biterwa n’uruhererekane rw’impinduka ziba mu mubiri no mu bwonko. Icyo gitabo cyafunguye inzira nshya yo gusobanukirwa impamvu abantu bamwe babigeraho abandi ntibabigereho.
Ikibazo kiruta uko benshi babitekereza
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi The Journal of Sexual Medicine bwerekanye ko abagore benshi bagira ibibazo byo kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina nibura rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo. Hari n’abashakashatsi bavuga ko umubare ushobora kurenga kimwe cya kane cy’abagore bakuze.
Ibi bivuze ko ikibazo atari icy’umuntu umwe cyangwa bake nk’uko bamwe babitekereza. Ahubwo ni ikibazo cy’ubuzima gifite impamvu nyinshi zivanze zirimo iz’umubiri, iz’ubwonko, iz’imitekerereze ndetse n’izishingiye ku mibanire.
Ubwonko ni rwo rugingo rw’ingenzi mu byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina
Abantu benshi bibanda ku myanya ndangagitsina gusa iyo bavuga ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina. Ariko abahanga mu bumenyi bw’ubwonko bavuga ko urugingo rwa mbere rufite uruhare muri ibyo byishimo ari ubwonko.
Mu gitabo Come as You Are, impuguke mu by’imibonano mpuzabitsina Emely Nagoski yanditse ko ubushake n’ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bigenzurwa cyane n’uburyo ubwonko bwakira amakuru. Iyo umuntu afite impungenge, ubwoba, umunaniro ukabije cyangwa ibitekerezo byinshi bimuhangayikishije, ubwonko bushobora kubuza umubiri kugera no kunezererwa neza umwanya w’ibyishimo bigera ku ndunduro y’igikorwa.
Nagoski yagize ati:
“Ubwonko ntabwo ari igice cy’ingenzi mu mibonano mpuzabitsina gusa; ni bwo bugenzura n’ibindi byose.”
Ibi ni byo bituma umuntu ashobora kuba afite umukunzi amukunda kandi akagira ubuzima bwiza, ariko akabura amahoro yo mu mutwe amufasha kugera ku byishimo byuzuye.
Imyumvire n’uburere bishobora kuba inzitizi
Mu mico myinshi, abakobwa bakura babwirwa cyane uburyo bakwirinda inda cyangwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa ya mbere yo gushyingiranwa, ariko ntibahabwe amakuru ahagije ku mubiri wabo no ku buzima bw’imyororokere.
Inzobere mu by’imitekerereze zigaragaza ko hari abagore bakura bafite imyumvire y’uko kuvuga ku byifuzo byabo mu mibonano mpuzabitsina ari ikizira cyangwa ari ukwiyandarika. Iyo myumvire ishobora gukomeza no mu buzima bw’ubukure, bigatuma umuntu atabasha kwisanzura bihagije no muri icyo gikorwa.
Mu nyandiko nyinshi zasohowe n’ikigo World Health Organisation hagaragazwa ko ubuzima bw’imyororokere budashingiye gusa ku kubura indwara, ahubwo bukubiyemo no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe n’ubushobozi bwo kugira uburambe bushimishije kandi butekanye mu mibonano mpuzabitsina.
Hari impamvu z’umubiri zishobora kubitera
Nubwo abantu benshi bahita batekereza ko ikibazo kiba kiri mu mitekerereze gusa, hari n’impamvu z’umubiri zishobora gutuma umugore atagera ku byishimo bya nyuma byo mu mibonano mpuzabitsina.
Impinduka z’imisemburo, cyane cyane estrogen, zishobora kugira uruhare rukomeye. Ibi bikunze kugaragara nyuma yo kubyara, mu gihe cyo konsa cyangwa mu myaka yo gucura.
Hari kandi indwara zimwe na zimwe nka diyabete, indwara z’umutima n’imitsi, indwara zifata imyakura ndetse n’ingaruka z’imiti imwe n’imwe, cyane cyane imiti ikoreshwa mu kuvura agahinda gakabije cyangwa ihungabana, bishobora kugabanya ubushobozi bwo kugera kuri orgasm (kurangiza mu gikorwa cyo gutera akabariro).
Mu gitabo Principles and Practice of Sex Therapy cyanditswe na Sandra Leiblum, hagaragazwa ko abagore bakunda kugira ibibazo by’ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa ikibazo cyo kuma mu gitsina bakunze kugira ingorane zo kugera ku byishimo byuzuye.
Uruhare rw’itumanaho hagati y’abakundana
Abashakashatsi benshi bahuriza ku gitekerezo kimwe: itumanaho hagati y’abakundana rifite uruhare runini mu kunyurwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwatangajwe muri Archives of Sexual Behavior bwagaragaje ko abagore bashobora kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina kenshi iyo bashobora kuvugana n’abo bakundana ku byo bakunda, ibyo batishimira n’ibyo bifuza mu gihe cy’imibonano nyirizina na mbere yayo.
Nyamara mu mibanire myinshi y’ingo, abashakanye bakunda kuganira ku mafaranga, ku bana, ku kazi no ku bibazo byo mu rugo, ariko bakagira ipfunwe ryo kuganira ku mibereho yabo yo mu buriri. Iryo pfunwe rishobora gutuma umwe mu bakundana akomeza kutanyurwa imyaka ye myinshi ari kumwe n’uwo bashakanye.
Ukuri ku myumvire ikunze kuyobya abantu
Mu myaka myinshi ishize, hari imyumvire yakomeje gukwirakwira ivuga ko umugore wese agomba kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina binyuze gusa mu kwinjira kw’igitsina cy’umugabo mu cy’umugore.
Ariko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke nyinshi zirimo Helen O’Connell bwagaragaje uruhare runini rwa clitoris (Rugongo) mu byishimo by’umugore, aho umugabo aba agomba kugira uruhari mu kuyibandaho cyaneakoresheje igitsina cye. Ibyo byafashije gusobanura impamvu abagore benshi bavuga ko uburyo butandukanye bwo gukangura ibyiyumvo bwongera amahirwe yo kugera kuri orgasm kurusha kwibanda ku kwinjira gusa kw’igitsina.
Ibi byatumye abahanga benshi basaba ko inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere zashingira ku bumenyi bwa siyansi aho gushingira ku migani cyangwa ku myumvire idafite gihamya.
Iyo ikibazo gikomeje, ubufasha bwa muganga burashoboka
Abahanga bavuga ko kutagera kuri orgasm rimwe na rimwe atari ikibazo cy’uburwayi. Ariko iyo bihindutse ibintu bihoraho kandi bikaba bitera agahinda cyangwa amakimbirane mu mibanire, ni ngombwa kugisha inama umuganga cyangwa inzobere mu buzima bw’imyororokere.
Mu mabwiriza yatangajwe n’ishyirahamwe ry’abaganga b’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina, rizwi nka International Society For Study of Women Sexual Health, hagaragazwa ko gusuzuma ikibazo bisaba kureba ubuzima bwose bw’umuntu, harimo ubuzima bwo mu mutwe, ubw’umubiri, imiti ashobora kuba afata ndetse n’imibanire ye.
Mu gihe abantu benshi bashyira imbaraga mu kugera kuri orgasm nk’aho ari cyo gipimo rukumbi cy’imibonano mpuzabitsina myiza, hari inzobere ziburira ko iyo mitekerereze ishobora kongera igitutu.
Mu nyandiko nyinshi z’ubushakashatsi bwa vuba, abahanga bagaragaza ko kunyurwa mu mibonano mpuzabitsina bishingira ku bintu byinshi birimo urukundo, kwizerana, umutekano wo mu mutwe, itumanaho ryiza n’ubusabane hagati y’abakundana.
Ni yo mpamvu kutagera kuri orgasm bidahita bisobanura ko umuntu adafite ubuzima bwiza bw’imyororokere cyangwa ko umubano we ufite ikibazo gikomeye. Ariko kandi, niba icyo kibazo gitera kubura amahoro cyangwa kutanyurwa, ntikigomba kwirengagizwa.
Ubushakashatsi bwose bwamaze imyaka myinshi bukorwa kuri iyi ngingo busa n’ubuhuriza ku mwanzuro umwe: kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina si ikibazo cy’urugingo rumwe cyangwa uburyo bumwe. Ni ihuriro ry’ubwonko, umubiri, imisemburo, uburere, umuco n’imibanire. Iyo kimwe muri ibyo bidakora neza, bishobora kugira ingaruka ku bindi byose.
Ku bw’iyo mpamvu, gusobanukirwa iki kibazo bisaba kurenga imyumvire yoroshye cyangwa ibihuha bikunze gukwirakwira, ahubwo hakitabazwa ubumenyi bwa siyansi n’ibiganiro bifunguye. Ni bwo buryo bushobora gufasha abantu benshi kumenya imibiri yabo neza, kubaka imibanire irambye no kugira ubuzima bw’imyororokere bufite ireme. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.