Kwimukira mu nkengero z’umujyi: igisubizo cyangwa ikibazo gishya ku banyarwanda bahunga ubuzima buhenze?
Mu myaka ishize, kwimukira mu nkengero z’umujyi wa Kigali byafatwaga nk’igisubizo ku baturage bashaka kugabanya ibiciro by’ubuzima. Ubukode buhendutse, umutekano ugereranije, n’icyizere cyo kuzigama byari impamvu nyamukuru zatumaga benshi bafata uwo mwanzuro.
Ariko uko ubuzima bugenda burushaho guhenda, icyo cyemezo cyatangiye kugaragaza indi sura aho kuba igisubizo kirambye, hari aho gihinduka ikibazo.
Uwimana Claudine (izina ryahinduwe), aganira na INGANZO HUB yavuze ko yavuye i Nyamirambo yimukira mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu myaka ibiri ishize. Impamvu yari imwe: kugabanya amafaranga y’ubukode.
Ati: “Nishyuraga inzu ihenze mu mujyi, hano nabonye ihendutse. Numvaga ari icyemezo cyiza.”
Ariko nyuma y’igihe gito, ikibazo cyagaragaye mu yindi sura itandukanye.
Ati: “Amafaranga natangaga ku bukode yaragabanutse, ariko aya transport yiriyongereye cyane. Bigeze aho nsanga amafaranga yose nakazigamye ajya mu ngendo.”
Ibi Uwimana avuga si ikibazo cyihariye. Ni ishusho y’impinduka iri kugaragara mu mijyi igenda yaguka buhoro buhoro, aho abantu benshi bimukira mu nkengero bashaka ubuzima buhendutse, ariko bagahura n’ikibazo cy’ingendo zihenze kandi zifata igihe kinini.
Iyi phenomenon izwi mu by’ubukungu n’imijyi nka urban sprawl, aho umujyi ugenda waguka ujya kure, abaturage bagatandukana n’aho bakorera cyangwa serivisi zibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Mu Rwanda, imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) igaragaza ko umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka, kandi abaturage benshi bagenda bimukira mu bice byo mu nkengero zawo. Ibi bijyana n’izamuka ry’ibiciro by’amazu mu mujyi rwagati.
Inkuru zitandukanye za The New Times zagaragaje ko igiciro cy’amazu mu mujyi wa Kigali gikomeje kuzamuka, bigatuma abaturage bafite amikoro make cyangwa aciriritse bashaka ubundi buryo bwo kugabanya ayo mafaranga.
Ariko kwimukira kure si igisubizo cyoroshye.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’ibikorwaremezo (Ministry of Infrastructure) yagiye igaragaza ko Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere transport rusange no kunoza imihanda igera mu nkengero z’imijyi, mu rwego rwo koroshya ubwikorezi bw’abaturage.
Nubwo bimeze bityo, abenshi mu baturage bavuga ko transport ikiri ikibazo gikomeye. Ingendo z’amasaha menshi, amafaranga yiyongereye, n’imirongo miremire yo gutega imodoka ni bimwe mu bibazo bagaragara buri munsi.
Ku rwego rw’imibare, izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryatumye ibiciro by’ingendo bizamuka, nk’uko byagiye bigaragara mu mibare ya NISR ku bijyanye na inflation. Ibi bituma abantu batuye kure y’aho bakorera bahura n’ingaruka zikomeye kurusha abatuye hafi.
Iyo urebye neza, ikibazo kiba cyahindutse uruziga.
Umuntu yimukira kure kugira ngo agabanye ibiciro by’ubukode → amafaranga ya transport akiyongera → igihe cyo kugera ku kazi kikiyongera → umusaruro ukagabanuka cyangwa umunaniro ukiyongera → ubuzima bugakomeza kugorana.
Ibi ni byo abasesenguzi bita cost shifting aho ikiguzi kigabanuka ku ruhande rumwe ariko kikiyongera ku rundi.
Ku rwego mpuzamahanga, Banki y’Isi igaragaza ko imijyi ikura vuba idafite transport rusange ihagije ishobora guteza ibibazo nk’ibi, aho abaturage batuye kure bahura n’igihombo kinini mu ngendo kurusha inyungu bashobora kubona bishyura ubukode buhenze.
Muri Kigali, ibi bigaragara cyane ku bakozi bahembwa amafaranga aciriritse, bagomba guhitamo hagati yo gutura hafi aho ubukode buhenze cyangwa gutura kure bagahura n’ikibazo cy’ingendo.
Hari n’iyindi ngaruka idakunda gutekerezwaho cyane: Igihe. Ingendo ndende zitwara amasaha menshi ku munsi zigabanya igihe umuntu yakoresha ku muryango, ku myigire cyangwa ku yindi mirimo yamuteza imbere.
Kwimukira mu nkengero z’umujyi si igisubizo cyoroshye nk’uko byari bimeze mbere. Ku bantu benshi, ni icyemezo cyuzuye imibare igoye aho bagabanya ikiguzi ku ruhande rumwe ariko bakiyongerera umutwaro ku rundi.
Ikibazo gikomeye rero si aho umuntu atura gusa, ahubwo ni uko imiterere y’umujyi n’ubukungu byashyizweho bituma amahitamo yose asa n’aho afite igiciro gikomeye.
Niba nta mpinduka zifatika zibaye mu bijyanye na transport rusange n’igenamigambi ry’imijyi, “kwimukira kure” bishobora gukomeza kuba igisubizo gisa n’icyiza mu bigaragara ariko mu by’ukuri kikaba ikibazo cyihishe mu mibereho y’abaturage. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.