Masisi: AFC/M23 yigaranzuye FARDC na Wazalendo, yisubiza uduce turenga 10
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo yemeza ko AFC/M23 u Rwanda rushinjwa gushyigikira yisubije uduce turenga 10 two muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni uduce turimo Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bukumbiriri, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta.
Mu cyumweru gishize ni bwo AFC/M23 yari yambuwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR na Wazalendo utwinshi muri turiya duce, ndetse iri huriro risatira agace k’ingenzi ka Rubaya gakungahaye ku birombe by’amabuye y’agaciro.
Amakuru atandukanye yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ari bwo AFC/M23 yisubije turiya duce, nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.