Nduhungirehe yongeye kugaragaza uburyarya no kwiyererutsa bya MONUSCO
Minisitiri Nduhungirehe yagaye cyane MONUSCO igaragaza ko yamaganye ibitero bya drones, bigabwa ku basivili ariko ntigaragaze ko byagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) n’ingabo zikorana.
Ku wa 8 Gicurasi 2026, ni bwo ibitero by’indege nto zitagira abapilote biheruka kugabwa n’Ingabo za Guverinoma ya Congo (FARDC) ku baturage batuye muri Teritwari ya Masisi, bigahitana abasaga 30 abandi bagakomereka.
MONUSCO yasohoye itangazo ryamagana ibyo bitero bikomeje kugabwa mu bice bitandukanye nka Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ariko igeze ku bagira uruhare muri ibyo bitero bigwamo abantu, iraruca irarumira.
Muri iryo tangazo ryashyizwe hanze na MONUSCO, hagaragajwe ko abaturage benshi bishwe mu bice bitandukanye birimo Iruma, De Djugu na Mamhasa muri Ituri muri Oicha muri Kivu y’Amajyaruguru na Bafuliru muri Kivu y’Amajyepfo.
MONUSCO yanakomeje igaragaza ko yamagana ibitero byagabwe ku wa 8 Gicurasi 2026 mu duce twa Kilolirwe na Mushaki muri Kivu y’Amajyarugu nubwo yirinze kugaragaza uwabigizemo uruhare.
Aho gusaba ugira uruhare mu kwica agahenge kemeranyijwe kubihagarika, yabaye nk’ijijisha isaba impande zombi kuzuza inshingano zazo mu kurinda abasivili, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gufata ingamba zigamije kwirinda impfu z’abasivili.
MONUSCO yagaragaje ko yamagana yivuye inyuma ibitero byose byibasira abasivili, bikomeje guhungabanya umutekano, ubwoba mu baturage basanzwe barazahajwe n’ingaruka z’aya makimbirane.
Yanavuze ko abakora ibyaha byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’abahonyora uburenganzira bwa muntu bagomba kugezwa imbere y’ubutabera nubwo nta n’umwe yigeze igaragaza.
Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bibabaje kuba MONUSCO yamagana ibitero byagabwe na Guverinoma ya Congo ariko ikirinda kugaragaza muri iryo tangazo uwabigizemo uruhare.
Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho gutanga ingero, aho MONUSCO yagiye itangaza ko hakozwe ubwicanyi ariko ikirengagiza nkana guhwitura ababukoze.
Yerekanye ko ku wa 2 Mutarama 2026, ingabo za FARDC zagabye igitero muri Santere ya Masisi, mu bice bicungirwa umutekano na M23, byatwaye ubuzima bw’abasivili 10 abandi barenga 50 barakomereka.
Amb Nduhungirehe yongeyeho ati “MONUSCO yamaganye iki gikorwa ariko ntiyagaragaza abagikoze kandi abashinzwe ubutasi ba MONUSCO barahise babamenya byoroshye, ahubwo bagarukira gusa ku gusaba iperereza na ryo ritigeze rikorwa.”
Ku wa 11 Werurwe na bwo, drones za FARDC zarashe mu Mujyi wa Goma zica abantu batatu barimo n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ukomoka mu Bufaransa, Karine Buisset.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu matangazo yanditswe muri rusange icyo gihe kandi adasobanura ibintu neza, harimo n’iryatanzwe na MONUSCO yamaganaga icyaha cy’intambara ariko ntiyagaragaza abagikoze kandi iperereza bakoze ryarabiberekaga.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko n’igitero cyagabwe ku wa 8 Gicurasi mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi cyishe abasivili 30 kigakomeretsa abarenga 60, nanone MONUSCO yagaragaje uyu muco mubi wo gukingira ikibaba ababikoze.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imwe mu mpamvu batabagaragaza abakoze aya mahano ari uko ari abambari babo.
Yakomeje agira ati “Ibyo byose kandi mbivuze ntashyizeho ibitero bya buri munsi bigabwa na FARDC i Minembwe no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, bigasenya imiryango y’Abanyamulenge, aho batuye n’amatungo yabo.”
Yakomeje kandi yibaza ingano y’ibitero FARDC izagaba ku basivili, MONUSCO n’Umuryango Mpuzamahanga bigakanguka Antoine Tshisekedi n’ingabo ze bakabibazwa.
Ati “Ikibazo nibaza, ni ibitero bingahe bya drones bizagabwa na FARDC ku basivili b’Abanye-Congo kugira ngo MONUSCO n’Umuryango Mpuzamahanga bashyire ku meza kandi Perezida Félix Tshisekedi n’igisirikare cye cy’abicanyi babiryozwe? …cyangwa ibi ni byo bisobanura ya mvugo yamamaye igira iti ‘Amabuye y’Agaciro y’Amaraso?”
Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/ M23, Corneille Nangaa, yerekanye ko bibabaje kubona ubutegetsi bwa Tshisekedi bwifashisha amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kuyihuma amaso no gutuma akomeza kwica abasivili no kwica nkana amasezerano y’amahoro ntanabibazwe.
Nangaa yavuze ko Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika byagaragaje ubushobozi buke mu kugaragaza abagira uruhare muri byo bitero ngo ibamagane, inafate ibihano.
Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga zigaragaza ko imwe mu mpamvu MONUSCO n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange birengagiza ibitero bya FARDC ku basivili, ari uburyo bwo kwibasira ihuriro AFC/M23 riharanira kugarura ituze no kurwanya akarengane Abanye-Congo bamaze imyaka irenga 30 bagirirwa n’ubuyobozi bwabo.
Zigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wirengagiza impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ugashinja M23 kuba nyirabayazana w’amakimbirane akomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa Congo, ibyo bikaburizamo ibyaha by’intambara bikorwa n’ingabo za Leta FARDC.
Indi mpamvu igarukwaho ni uko FARDC ari abafatanyabikorwa b’akadasohoka b’Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 muri icyo gihugu ariko zitagaragaza umusaruro mu kubungabunga amahoro.
Ikindi kuba MONUSCO yarafashije ingabo za FARDC kugeza n’uyu munsi, bituma itabona imbaraga zo kuzigaragaza nk’abanyabyaha cyangwa ngo yerure ko ari bo bakomeje kuba umuzi w’ibibazo bisa nk’ibyaburiwe umuti. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.