Ngororero: Umuganga watwikishije amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo yatawe muri yombi
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
RIB yemeje ko yamutaye muri yombi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ikaba yavuze ko afungiye kuri Station yayo ya Gatumba.
Amakuru avuga ko uriya Muganga yatwitse umukozi we wo mu rugo, amuziza guteka atinze.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwahohotewe kuri ubu urwariye mu bitaro bya Muhororo yahiye agakongoka, by’umwihariko mu maso ndetse no mu gituza.
RIB icyakora yahakanye ko umugabo w’uriya muganga watawe muri yombi asanzwe ari umukozi wayo, iti: “Ikindi kandi umugabo w’uyu ucyekwa ntabwo ari umukozi wa RIB nk’uko mwabyanditse.”
Ni nyuma y’amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwahohotewe yatangiye guhatira kubabarira uwamutwitse. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.