Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wo gushora imari mu buhanzi
Inama ya Global Citizen NOW Summit yabereye i New York ku wa 14 Gicurasi 2026. Perezida Kagame yayitabiriye binyuze ku ikoranabuhanga. Yaganiriye ku musaruro wo kubyaza ibitekerezo amahirwe no kubaka ubushobozi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakiriye hakiri kare Move Afrika kuko rwabonaga ko izateza imbere urwego rw’ubuhanzi.
Yagaragaje ko iterambere ry’urwego rw’ubuhanzi rizagera ku gaciro ka miliyari 200 $ bitarenze mu 2030.
Ati “Ku Rwanda n’umugabane, gushora imari muri uru rwego ni ukubyaza iterambere ry’ubukungu rirambye ibihangwa mu rwego rw’ubuhanzi. Gahunda nka Move Afrika ni ingenzi kuko itwegereza ku kugera kuri iki cyerekezo binyuze mu kunoza buri gikorwa cy’uru rwego.”
Mu Rwanda haheruka kubera igitaramo cya ‘Move Afrika’ cyaririmbyemo Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat, cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026.
Doja Cat yabaye umuhanzi wa gatatu utumiwe mu bitaramo bya ‘Move Afrika’ nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu 2024 na John Legend wahataramiye mu 2025.
Mu 2025 umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.
Muri rusange mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Birimo Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) yabereye i Kigali muri Nzeri, igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo John Legend, irushanwa rya BAL n’inama ya Mobile World Congress.
Global Citizen igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi ndetse ikanahanga imirimo binyuze mu mu bikorwa by’umuziki ku mugabane wa Afurika. Kuva Move Afrika yatangira mu 2023, imaze guhangira no guha imirimo ababarirwa muri 2500.
Umuryango Global Citizen ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Gahunda za SDGs zo mu 2030 zitezweho kuzuza ibitarujujwe mu y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zasojwe mu 2015.
Hazibandwa ku kurandura ubukene bukabije, kurwanya ubusumbane n’akarengane no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagukirikire y’ibihe. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.