Perezida Putin yasuye u Bushinwa nyuma y’iminsi Trump avuyeyo
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahuriye mu nama i Beijing na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, nyuma y’iminsi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahakoreye uruzinduko.
Putin yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Beijing ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Putin akoreye mu mahanga muri uyu mwaka, rukaba urwa 25 rwe mu Bushinwa muri rusange, ibigaragaza ukuntu u Bushinwa bwahindutse ingenzi cyane ku Burusiya bwarushijeho gushyirwa mu kato, nyuma y’intambara bwashoje kuri Ukraine guhera mu 2022.
Igihugu cy’u Bushinwa ni cyo cya mbere mu kugura ibikomoka kuri peteroli byinshi cyane by’u Burusiya ndetse ni n’inshuti ikomeye y’u Burusiya nubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Putin yiyongereye ku rutonde rurerure rw’abategetsi bamaze kwerekeza i Beijing muri aya mezi ya vuba aha ashize bashaka kurushaho gukorana n’u Bushinwa. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.