Perezida Tshisekedi yitabiriye ibirori bagiye kumwakira basanga yagiye
Abayobozi batandukanye bitabye Karame mu butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, warahiriye kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere.

Abaperezida cyangwa Abahgarariye za Guverinoma muri aka Karere kose, bari bitabiriye iri rahira, harimo Perezida wa Somariya, uwa Sudani y’Epfo, Tanzaniya, u Burundi, n’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yari ahibereye, ariko byageze mu gihe cyo kwereka Museveni abashyitsi bagendereye Uganda, maze bagiye kwakira uyu Mukuru w’Igihugu basanga yagiye.
Visi Perezida wa Uganda, ni we wari uyoboye uyu muhango wo kumurika abashyitsi.
Yasomye amazina ye, ariko amenya ko yagiye, nuko agira ati “yamaze kugenda.”
Amakuru aravuga ko Tshisekedi yihutishwaga no kujya mu nama iri kubera i Nairobi hagati y’Ubufarana na Afurika. U Bufaransa buhagarariwe na Perezida Emmanuel Macron.
Ibi byatumye atabona umwanya wo gushimira Perezida warahiye nk’uko byagenze ku bandi baperezida ubwo umuhango ubereye ijisho w’irahira warangiraga.
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.