Perezida wa Kenya yongeye imishahara y’abakozi bose mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko umushahara w’abakozi ba Leta wiyongeyeho 12%, mu gihe uw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi uzamurwa ku kigero cya 15%. Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku mibereho ihenze.
Mu ijambo rye, Perezida Ruto yagaragaje ko iki cyemezo kigamije gufasha abakozi guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko, by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi y’ubukungu bwa Kenya, bityo kongerera abahakorera umushahara ari uburyo bwo gushimangira urwo rwego no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Iki cyemezo kije gikurikira igihe kirekire abaturage bataka ubuzima buhenze, aho benshi basabaga Leta kongera imishahara cyangwa gushyiraho ingamba zituma amafaranga binjiza agira agaciro mu buzima bwa buri munsi. Izamuka ry’ibiciro ryazamutse cyane nyuma y’ihungabana ry’isoko rya peteroli ku isi, ryatewe n’amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, byagize ingaruka ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli bunyura mu Muyoboro wa Hormuz.
Perezida Ruto kandi yatangaje ko Leta igiye kuvugurura urwego rushinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakozi no kubarinda ihungabana ry’ubukungu. Mu rwego rw’ubuvuzi, abarimu bo muri Kenya bagiye kwagurirwa ubwisungane mu kwivuza, aho bazava ku bitaro bisaga 900 bajya kuvurizwa mu bitaro birenga 9000, harimo n’ibyiciro byo hejuru byari bisanzwe bibagenewe ku rugero ruto.
Nubwo ibi byemezo bishobora gufatwa nk’intambwe yo korohereza abakozi, abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko kongera imishahara bidahagije igihe izamuka ry’ibiciro rikomeje ku muvuduko wo hejuru. Bemeza ko, mu gihe hatabayeho kugenzura isoko no kugabanya ibiciro by’ibintu by’ibanze, inyongera y’umushahara ishobora kutagira ingaruka ifatika ku mibereho y’abaturage.
Kugeza ubu, haracyategerejwe ibisobanuro birambuye bizatangwa n’inzego zishinzwe umurimo muri Kenya, birimo igihe iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa n’uburyo kizagera ku bakozi bose. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.