RDC: Nyuma ya Rubaya ibindi bitero bya drones za FARDC byibasiye Rumangabo
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi 2026, saa 07:35 za mu gitondo, ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bya bombe kandi bitavangura ku gace gatuwe cyane ka Rumangabo, ndetse no ku nkambi y’abashinzwe kurinda Parike y’Igihugu ya Virunga, bakoresheje indege zitagira abapilote z'intambara za CH-4.
Itangazo rya AFC/M23 ku makuru mashya ava ku rugamba rivuga ko iki gitero cy’ubunyamaswa cyahitanye ubuzima bw’abantu, kibiba iterabwoba mu baturage b’abasivili, kandi cyangiza ibintu byinshi ku mazu n’imitungo y’inzirakarengane.

Kimwe n’uko byagenze mu mujyi wa Rubaya, ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa ngo zakajije umurego mu bitero bigabwa mu turere dutuwe cyane nka Kalingi, Bidegu, Gakenke, Rugezi, Kalonge, na Mikenke muri Minembwe, bakoresheje indege zitagira abapilote za kamikaze na KT-6.

Ibyo bisasu byatangiye koherezwa ku wa Gatandatu, itariki 23 Gicurasi 2026, saa 11h00 z’ijoro, bikomeza kugeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, saa kumi za mu gitondo, bishyira abaturage b’abasivili mu bihe biteye ubwoba no kwiheba.

Muri Teritwari ya Kalehe nk’uko AFC/M23 ikomeza ivuga, kuri iki Cyumweru n’ubundi, itariki ya 24 Gicurasi 2026, saa cyenda z’urukerera, ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi zagabye ibitero ku duce dutuwe cyane tw’ahitwa Cyangungu no mu nkengero zaho, bituma abaturage benshi bahunga ndetse byangiza imitungo yabo ndetse n’imibereho. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.