Rubavu: RIB yafunze umugabo ukekwaho gukorera umwana we w’imyaka 7 iyicarubozo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Cyuzuzo Guillaume, w’imyaka 30, ukekwaho gukorera iyicarubozo umwana we w’imyaka irindwi, aho bivugwa ko yamukubitaga bikabije bikamuviramo ibikomere ku mubiri n’ihungabana rikomeye.
Amakuru agaragaza ko Cyuzuzo yatawe muri yombi na RIB ikorera mu Mujyi wa Gisenyi ku wa 17 Kamena 2026, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’ihohoterwa rikomeje ryakorerwaga uwo mwana.
Bivugwa ko Cyuzuzo yatandukanye n’umugore we, Akimana Fridaus, umwana afite amezi atatu y’amavuko. Nyuma yo gutandukana, nyina w’umwana yasubiye iwabo mu Karere ka Rwamagana, aho akomeje kuba kugeza ubu. Amakuru avuga ko kuva icyo gihe atongeye gushaka undi mugabo cyangwa ngo abyare undi mwana.
Cyuzuzo, usanzwe akora umwuga wo gukora no gusanura amafirigo mu Mujyi wa Rubavu, ni we wakomeje kurera uwo mwana, afashijwe n’umukozi wo mu rugo. Uwo mwana yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu ishuri ryigenga ryo mu Mujyi wa Rubavu.
Umwana yakubitwaga azizwa gutaha atinze
Nk’uko amakuru yatanzwe n’uwahoze akora muri urwo rugo abivuga, uyu mugabo yatangiye guhana umwana mu buryo bukabije amuziza ko yajyaga ava ku ishuri agataha atinze.
Yagize ati: “Yatangiye kujya ahohotera umwana avuga ko ataha bwije, akajya amukubita bikabije akoresheje imigozi ya telefoni, insinga z’amashanyarazi n’inkoni. Byageze aho umwana ajya agera ku ishuri ahinda umuriro, abayobozi b’ishuri bakamuhamagara ngo aze amujyane kwa muganga bakeka ko ari malariya. Ntajyeyo, ahubwo umwana yataha akongera akamukubita. Nyuma y’aho bakurikiraniye ikibazo basanze ibyo bikomere byaterwaga n’inkoni.”
Amakuru akomeza avuga ko iri hohoterwa ryasigiye uwo mwana ibikomere ku mubiri ndetse n’ihungabana rikomeye, ibintu byatumye ikibazo gitangira gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Yari yaranashyizeho kamera zo kumucunga
Andi makuru agaragaza ko Cyuzuzo yari yaranashyizeho kamera z’umutekano mu rugo kugira ngo akurikirane imyitwarire y’umwana igihe avuye ku ishuri.
Bivugwa ko yari yaranamugeneye igihe ntarengwa cyo kuba ageze mu rugo, akamubuza guhagarara akina n’abandi bana nyuma y’amasomo. Yanasabwaga kuguma mu rugo igihe yabaga agezeyo, atemerewe kongera gusohoka.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibi byaha byakozwe n’ibindi byose byaba bifitanye isano na byo, mu gihe Cyuzuzo akomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku byaha akekwaho byo gukorera umwana we iyicarubozo.
Mu Rwanda, amategeko ahana by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abana, kandi asaba buri wese ufite amakuru ku mwana uri mu kaga kuyamenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo arindwe kandi ahabwe ubufasha bukenewe. Injira muri WhatsApp Channel yacu ujye ubona amakuru ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.