SanHub ya SAN TECH yatangiye kwakira abanyeshuri bashaka ubumenyi mu koranabuhanga
Mu gihe urubyiruko rwinshi mu Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri n’icyuho kiri hagati y’ubumenyi rufite n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ikigo SAN TECH cyatangaje ko cyatangiye kwakira abifuza kwinjira muri gahunda yacyo ya SanHub Apprenticeship 2026, gahunda igamije gutanga ubumenyi bufatika mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Iyi gahunda ije mu gihe impaka ku ireme ry’uburezi n’akamaro kabwo ku isoko ry’umurimo zikomeje gufata indi ntera, aho benshi batunga agatoki amashuri atanga amasomo menshi ashingiye ku nyigisho za teorique ariko agasiga abanyeshuri badafite ubushobozi bwo gukora mu buryo bufatika
SAN TECH yashinzwe mu 2019 n’abahanga b’Abanyarwanda Shema Pacifique na Claudine Niyonzima bari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga, bafite icyerekezo cyo guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bishingiye ku makuru n’ubwenge buhangano. Mu gihe cy’imyaka itagera ku icumi, iki kigo kimaze kwagura ibikorwa byacyo mu nzego zitandukanye zirimo imari, uburezi, imiyoborere n’inganda, gitanga ibisubizo birimo porogaramu zikoranywe ubuhanga, IoT n’izindi serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Muri izo gahunda harimo E-Visitors System ifasha mu micungire y’abinjira n’abasohoka mu bigo, igira uruhare mu kongerera umutekano ibigo n’imikorere yabyo
SanHub, ishami ry’iki kigo rishinzwe amahugurwa, igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko, cyane cyane mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, electronics, networking n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga. Icyo iyi gahunda yihariyeho ni uko itibanda ku nyigisho gusa, ahubwo ishyira imbere gukora imishinga nyayo, bigaha abayigana amahirwe yo kwinjira mu buzima bw’akazi bakiri mu mahugurwa
Mu myaka itandatu ishize, SanHub imaze guhugura abanyeshuri barenga 1500 nk’uko byavuzwe na Claudine Niyonzima umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri iki kigo ( SAN TECH) ubwo hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragara gahunda yabo nshya yiswe TECH FORWARD LIVE yabaye ku wa 06 Werurwe uyu mwaka. Nubwo uyu mubare ushobora kugaragara nk’ushimishije, ikibazo cy’ingenzi gikomeza kugaruka ni ukumenya ingaruka nyazo z’ayo mahugurwa ku isoko ry’umurimo. Ese abo banyeshuri bose babonye akazi cyangwa batangiye imishinga ifatika, cyangwa ni imibare ikoreshwa mu kugaragaza ibikorwa gusa? Iki ni ikibazo gikomeye gisaba ibisubizo bifatika kugira ngo hamenyekane niba koko iyi gahunda ifite imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abayinyuramo
Amakuru nubun di yatanzwe na Claudine Niyonzima kuri uwo munsi wa TECH FORWARD LIVE agaragaza ko bamwe mu barangije ayo mahugurwa batangiye imishinga yabo bwite, mu gihe abandi babonye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo mu mashuri mpuzamahanga atanga n’imibare ibigaragaza. Ibi byerekana ko hari umusaruro ugaragara.
Kwamamaza icyiciro cya 2026 cy’iyi gahunda biri gukorwa mu buryo bwagutse hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, aho ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwinjira muri iyi gahunda bugaragaza ko “ahazaza mu ikoranabuhanga hatangirira hano”. Iri jambo rifite imbaraga mu bukangurambaga, ariko rigomba gushyigikirwa n’ibikorwa bifatika kugira ngo ridahinduka amagambo gusa
Iyo usesenguye imiterere ya SanHub, bigaragara ko ishingiye kuri model pragmatic itandukanye n’imyigishirize isanzwe. Ibi ni byo bituma ishobora kuba igisubizo ku kibazo cy’ubumenyi butajyanye n’isoko. Ariko kandi, iyi model isaba abayiga kugira uruhare rugaragara mu kwiyigisha no guteza imbere ubumenyi bwabo ku giti cyabo, kuko nta gahunda n’imwe ishobora gusimbura umuhate w’umuntu ku giti cye.
SanHub ya SAN TECH ishobora kuba igikoresho gikomeye mu gufasha urubyiruko rwifuza kwinjira mu ikoranabuhanga, ariko ntigomba gufatwa nk’umuti wihuse ku kibazo cy’ubushomeri. Icyo izageraho kizaterwa n’uburyo izakomeza kunoza ireme ry’amasomo yayo no gutanga ibimenyetso bifatika by’ingaruka ifite ku buzima bw’abayigana, aho kuba gusa igitekerezo gishimishije mu nyandiko no mu bukangurambaga.
Ku bashaka kwinjira muri iyi gahunda ya SanHub Apprenticeship 2026, kwiyandikisha bikorwa binyuze ku rubuga rwa interineti rwa SAN TECH cyangwa bagahamagara nimero za telefoni zatanzwe n’iki kigo. Abifuza amakuru arambuye bashobora no kwifashisha WhatsApp cyangwa kohereza ubutumwa kuri email z’iki kigo, ndetse bakanasura icyicaro cyacyo giherereye i Kigali ku muhanda KN 1 Road mu nyubako ya Sofaru iri mu gace ka Muhima. Ibi bitanga amahirwe ku rubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu yo kugera kuri aya mahugurwa, nubwo igisigaye ari ukureba niba uburyo bwo kuyageraho bworohereza bose ku rugero rungana cyangwa niba hari abashobora gusigara inyuma kubera imbogamizi zirimo iz’ubukungu cyangwa aho batuye. 
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.