Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari ya Loni
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.

Abasirikare bahawe imidali ba RWANBATT-2, bashimiwe uruhare rudasanzwe bagize mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri kimwe mu bice bya Sudani y’Epfo bikigaragaramo umutekano muke.
Umugaba Mukuru w’ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, wari uyoboye uwo muhango, yashimye abasirikare b’u Rwanda ku bwitange, imyitwarire myiza ndetse n’uruhare mu gushyigikira amahoro ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Imidari mwahawe uyu munsi igaragaza icyizere mufitiwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Igaragaza ubutwari bwanyu, ukwihangana n’ubunyamwuga bwanyu mu kazi gakorerwa mu bihe bikomeye kandi gasaba ubushishozi. Kuva mwagera mu butumwa, mwakomeje kugaragaza ubushobozi buhambaye mu kazi, imyitwarire myiza ndetse no gukorera hamwe mu nshingano zanyu. Mwabashije kubungabunga umutekano, kurinda abasivili no gufasha ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe, kandi imyitwarire yanyu yahesheje ishema ubutumwa bwa UNMISS.”

Umuyobozi Mukuru uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari bujuje inshingano zabo neza bagahangana n’imbogamizi zitandukanye. Yagaragaje ko iyi midari itagaragaza gusa kurangiza ubutumwa, ahubwo ishimangira ubwitange, ubushake, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame yo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, n’abahagarariye ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Leta ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2jaa
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.