Trinity Metals yavuze ku bucukuzi bwa lithium mu Rwanda n’ikusanywa rya miliyoni 200$ mu ishoramari
Iki kigo cyashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga ibirombe bitatu birimo icya Nyakabingo gicukurwamo tungsten, icya Rutongo gicukurwamo tin byombi byo mu Karere ka Rulindo, ndetse n’icya Musha cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo tin na tantalum.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Peter Geleta, ni umwe mu bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026 yasojwe i Kigali.
Ni umwe mu bazobereye ubucukuzi amazemo imyaka irenga 40, kuko yatangiriye akazi muri Anglo-American, ikigo kinini mu bucukuzi, aza gukora no muri Barrick yakoraga mu bucukuzi bwa zahabu muri Canada.
Mbere yo kugera mu Rwanda yari Umuyobozi Mukuru wa Acacia Mining, ikigo cyanditse ku isoko ry’imigabane rya London FTSE 250, kikagira ibikorwa muri Afurika cyane cyane muri Tanzania, n’ibikorwa by’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu bindi bice.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagarutse ku iterambere ry’ubucukuzi burimo gukorwa na Trinity Metals, ivumburwa n’icukurwa rya lithium ikoreshwa cyane mu gukora batiri, ndetse n’urugendo rwo kuzamura umusaruro iki kigo gicukura buri mwaka.
Mu mwaka ushize mwacukuye tungsten, tin na tantalum bingana iki? Uyu mwaka bwo muteganya ibingana iki?
Geleta Ntabwo twacukuye tantalum kuva mu 2022, kubera ko dufite tantalum ku kirombe kimwe gusa, ari cya Musha mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko ubu ntabwo turi gucukura muri ako gace kabonekamo tantalum.
Kubera iki?
Kubera ko aho hantu ariho habonetse ububiko bunini cyane bwa lithium. Dukeneye kubanza gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye uko tuzacukura iyo lithium, hanyuma tantalum na yo bikazazana icyarimwe.
Mu gihe kiri imbere tuzaba ducukura tantalum, ariko ntabwo twayicukuraga mu myaka itatu cyangwa ine ishize.
Andi mabuye y’agaciro mwacukuye angana iki?
Ku bijyanye na tin, ku birombe bya Rutongo na Musha byose hamwe, twagezaga kuri toni 70 ku kwezi, ari na cyo gipimo duteganya muri uyu mwaka, mu gihe turimo gushyira mu bikorwa gahunda zo kongera umusaruro.
Izo gahunda zirimo gucukura inzira nini zimanuka mu birombe kugira ngo dushobore gukoresha imashini nini no kongera ingano y’ibyo dukuramo. Nanone, tugomba gukora inyigo za tekiniki kugira ngo twubake inganda zitunganya umusaruro kuri buri kirombe.
Mu myaka itatu kugeza kuri itanu iri imbere, umusaruro w’ibi birombe byombi uzava kuri toni 100 ku kwezi bifatanyije, ugere kuri toni 300 ku kwezi.
Mu magambo make, toni 70 ziboneka ku kwezi muri uyu mwaka zizagera kuri toni 100 ku kwezi, ku buryo tuzaba dushobora kubona toni 300 ku kwezi mu myaka itatu kugeza kuri itanu iri imbere. Ibi bizagerwaho nyuma yo kubaka uruganda no gufungura ibirombe bishya, tugashyiramo imashini. Ibyo ni ku bijyanye na tin.
Ku bijyanye na tungsten ku kirombe cya Nyakabingo ari cyo kinini muri Afurika, umwaka ushize twabonye impuzandengo ya toni zirenga 100. Uyu mwaka na wo bizaba gutyo, kandi turi gukora inyigo zijyanye n’uruganda rutunganya ayo mabuye y’agaciro.
Turimo gukorana n’ikigo Obsideo cyo muri Afurika y’Epfo mu gukora inyigo. Uyu mwaka uzarangira ibonetse, hanyuma tujye ku kubaka uruganda.
Nitubona ishoramari kandi twizeye ko tuzaribona, tuzatangira kubaka uruganda mu mwaka utaha. Mbere y’uko umwaka utaha urangira, tuzaba dukoresha urwo ruganda rutunganya amabuye y’agaciro kandi ruzatuma umusaruro wiyongera cyane.
Icyo gihe kandi inzira twatangiye gucukura kuva mu Ukwakira 2024 zizatangira gutanga umusaruro. Ibi bizadufasha gufungura ibice bishya byo gucukura no kongera umusaruro.
Icyo twizeye ni uko mu myaka itatu kugeza kuri itanu iri imbere iki kirombe kizaba gitanga toni 300 ku kwezi. Bityo nk’ikigo, twiteze ko mu gihe kiri imbere tuzaba dufite toni 300 za tungsten ku kwezi na toni 300 za tin ku kwezi, bikazatugira abacukuzi bakomeye cyane. Kandi mu gihe kiri imbere tuzacukura na tantalum ndetse twizeye na lithium.
Ku ruganda rwa Nyakabingo, duteganya arenga miliyoni 50 $ kubera ko harimo no kubaka ahashyirwa imyanda iva mu ruganda. Ayo miliyoni 50$ azakoreshwa ku ruganda no ku bubiko bw’imyanda, kandi bizaba bijya gusa no ku bindi birombe.
Bivuze ko mu myaka itatu iri imbere, ishoramari mu nganda zitunganya amabuye rizagera kuri miliyoni 150$.
Ubushakashatsi kuri lithium buhagaze bute?
Icyo twakoze ni uko mu 2024 twacukuye cyane mu butaka. Twacukuye imyobo yimbitse kurusha indi yose yigeze gucukurwa mu Rwanda, kugera kuri metero 800, tuza kubona ububiko bwiza cyane bwa lithium, ariko bisaba gukomeza ubushakashatsi no gucukura.
Dukeneye amafaranga yo kubikora kandi twizeye kubitangira mu myaka mike iri imbere. Ubu ntabwo byihutirwa cyane. Icyihutirwa ni ukubona inganda zitunganya amabuye nka tungsten, ariko nitubona amafaranga tuzatangira indi gahunda yo gucukura lithium.
Ububiko bwa lithium bwabonetse mu Rwanda bungana iki?
Dushingiye ku bushakashatsi bwa mbere, mu kugereranya bareba ingano ya lithium, bavuze hagati ya toni miliyoni 70 na 100 iri ku gipimo kiri hejuru ya 1%, kandi iyo ni nyinshi cyane.
Ubushakashatsi bw’inyongera butwemeje ko ari ko bimeze, dushobora kuba dufite mu bubiko 10 bwa mbere bunini bwa lithium ku Isi.
Muteganya gutangira gucukura lithium ryari?
Mu myaka ibiri iri imbere tuzatangira indi gahunda y’ubushakashatsi. Byose bizaterwa n’amafaranga ahari. Turimo gukora cyane kugira ngo aboneke.
Hari ibintu byinshi by’ingenzi. Twasanze icy’ingenzi ari ukubanza guteza imbere ibirombe dusanzwe dufite bigakora neza. Bizatanga amafaranga meza yadufasha gushora imari mu bushakashatsi no guteza imbere ibikorwa.
Ni ayahe masoko y’imigabane muteganya gushakaho ishoramari, kandi ni ryari?
Nk’ikigo, twafashe icyemezo. Inama y’ubutegetsi yemeje ko tuzajya ku isoko ry’imigabane binyuze muri IPO. Ubu hasigaye gusa igihe bizabera. Twifuza kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya New York kuko rifite amafaranga menshi muri iki gihe. Ni amahirwe akomeye yo gukusanya ishoramari rikenewe mu mabuye y’agaciro akenewe cyane.
Andi masoko agenda buhoro mu kwitabira ibijyanye n’amabuye y’agaciro akenewe cyane. Ariko twabonye ko muri New York byitabirwa cyane muri iki gihe. Nicyo twifuza rero, kandi twizeye ko hagati y’amezi 12 na 18 ari imbere tuzaba turi ku isoko ry’imari n’imigabane.
Uruganda muteganya kubaka ruzagira uruhe ruhare mu kohereza amabuye muri Amerika n’i Burayi?
Uruganda ni uburyo bwo kongerera agaciro amabuye mbere yo kuyohereza hanze, si ukuyatunganya ku rwego rwa nyuma. Dukomeza kohereza umusaruro ku nganda zitunganya amabuye muri Autriche na Thaisarco (Thailand Smelting and Refining Company Limited) kuri tin, no muri Global Tungsten & Powders (GTP) muri Amerika ku bijyanye na tungsten.
Nitugera ku musaruro mwinshi cyane mu gihugu, intambwe ikurikiraho ishobora kuba kubaka uruganda rutunganya amabuye ku rwego rwa nyuma hano mu gihugu, nyuma yaho hakaza n’inganda zikora ibikomoka kuri ayo mabuye.
Iri hatana riradufasha. Ufashe nka tungsten, 85% y’umusaruro wayo ku Isi uturuka mu Bushinwa. Ubu ntabwo bucyohereza umusaruro hanze, ibintu byatumye igiciro cya tungsten kizamuka cyane. Ibyo biduha amafaranga menshi yo kongera gushora mu bikorwa byacu.
Ibyo rero birimo kudufasha. Ntabwo twohereza umusaruro wacu mu Bushinwa. Umusaruro wacu wose ujya muri Amerika, Autriche na Thailand ku bijyanye na tin. Tubona ubusabe bwinshi buva mu Bushinwa ko twabagurisha amabuye, ariko twamaze kugirana amasezerano y’igihe kirekire n’abakiliya bacu kandi biragenda neza.
Bisa n’aho turi gufasha ibihugu by’Iburengerazuba kugabanya kwishingikiriza ku Bushinwa ku mabuye y’agaciro, ariko tunafasha u Rwanda kubera ko bituma umubano warwo n’ibihugu by’Iburengerazuba urushaho kuba mwiza ndetse bikongera amahirwe yo kubona ishoramari riva muri Amerika n’ahandi riza mu Rwanda.
Ibibazo by’u Rwanda na RDC byigeze bigira ingaruka ku bucuruzi bwanyu?
Abifuza gushora imari batubaza ibibazo byinshi. Ngo ni ibiki birimo kuba? U Rwanda rufite umutekano? Umusaruro w’u Rwanda uturuka muri Congo? Bimeze bite? Hari intambara ihari? Ariko nyine tubabwiza ukuri.
Bashobora gusoma ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko iyo bageze hano tukamarana igihe, bakirebera, bagenda bafite indi myumvire itandukanye n’iyo baje bafite. Basobanukirwa neza icyo u Rwanda ari cyo n’uko rukora.
Ntabwo bitugiraho ingaruka. Bisaba ibiganiro no gusobanura. Ntekereza ko ikibazo kinini abashoramari babona ari uko iyo bitegereje ibi byose, babonamo amahirwe menshi iyo muba mushyize hamwe nk’akarere.
Habayeho ubufatanye n’Uburasirazuba bwa Congo nyuma y’amasezerano y’amahoro ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu agashyirwa mu bikorwa, byagira inyungu nyinshi cyane. Inyungu zikomeye cyane ku Rwanda.
Urugero, nk’ikigo cya Trinity. Twafashe ubucukuzi bwakorwaga n’abacukuzi bato bato mu buryo bwa gakondo, tubuhindura ubucukuzi bunini kandi bukorwa kinyamwuga. Ibyo ni byo bikenewe mu burasirazuba bwa Congo.
Nureba Congo y’Iburasirazuba, bafite bumwe mu bubiko bw’amabuye y’agaciro bwiza cyane utabona aho ari ho hose ku Isi, ariko ubucukuzi bwinshi bukorwa mu buryo bwa gakondo, ku rugero ruto kandi rutizewe, abantu bagapfa, kandi ibikorwa bikangiza ibidukikije.
Bityo rero, ako gace gafungutse ku ishoramari, wabona abashoramari mpuzamahanga benshi bashora amafaranga menshi mu kubaka ibirombe binini n’inganda.
Hanyuma, kubera uwo musaruro mwinshi, habaho kongerera agaciro amabuye mu nganda ziyatunganya ndetse hakaza n’izikora ibiyakomokaho.
Kugeza ubu Trinity Metals igeze ku gaciro kangana iki?
Ntabwo nakubwira ngo ikigo kigeze ku gaciro aka n’aka. Byasaba igenagaciro. Ariko icyo twakoze mu myaka ine ishize, agaciro k’ikigo cyacu kazamutse cyane kubera kwiyongera k’umusaruro, imicungire myiza no kuba twarishyuye imyenda yose. Nta mwenda tugifitiye umuntu uwo ari we wese. Icyo rero ni ikintu cyiza.
Ibyo byatumye turushaho gukundwa n’abashoramari. Nitujya ku isoko mpuzamahanga, ni amafaranga angahe tuzabasha gukusanya? Ni ayahe mahirwe bazatubonamo nka Trinity? Ni amafaranga angana iki biteguye gushoramo?
Ntituzi neza amafaranga tuzabona, ariko twabonye ko ibindi bigo bito kuturusha byabashije kubona miliyoni nyinshi z’amadolari. Natwe twizeye kuzabigeraho ndetse tukarenza.
Iyo urebye ibigo byagiye ku Isoko ry’Imigabane rya New York, nka Guardian, cyangwa Tungsten West mu Bwongereza, yakusanyije miliyoni 140$. Natwe twizeye kubona arenga miliyoni 100$, miliyoni 200 $, yo kugarura mu gihugu no gushora mu bikorwa byacu.
Ariko mu by’ukuri, iyo ndebye ubushobozi bw’iki kigo, umbajije ku mahirwe gifite imbere, dushobora kugera ku gaciro karenga miliyari 1$ byoroshye. Ndatekereza ko, nitubona ishoramari rikwiye, twabigeraho mu myaka itanu. Mu myaka itatu kugeza kuri itanu.
Ubwiza bw’amabuye y’agaciro acukurwa yo mu Rwanda buhagaze bute
Umusaruro wacu uri ku rwego rwo hejuru. Tungsten yacu ifite ubwiza bwo hejuru cyane ku Isi. Ntekereza ko Tungsten yo mu kirombe cyacu cya Nyakabingo, ntabwo nzi ikindi kirombe cyatanga ireme nk’iryo dufite. Tin yacu na yo ifite ubwiza buri hejuru y’impuzandengo iyo uyigereranyije n’iy’ahandi ku Isi.
Nureba amahirwe u Rwanda rufite, ibi ni ibirombe bitatu gusa, hari andi mahirwe menshi, hari ibice birimo amabuye y’agaciro bidacukurwamo, bitaratezwa imbere kandi bikeneye ishoramari. Ku bwanjye, iyo urebye “3Ts (Tin, Tantalum, na Tungsten) ”, mu gihe kiri imbere u Rwanda rugiye kuba igihugu cy’ingenzi cyane.
Mufite abakozi bangahe kugeza ubu?
Dufite abakozi bigenga bagera ku 6.000. Ntekereza ko turi umwe mu bikorera ba mbere batanga akazi kenshi mu gihugu.

Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.