Twirwaneho yiteguye gutabara u Rwanda mu gihe rwaterwa – Col Rugabo Fidèle
Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu basirikare bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho urengera Abanyamulenge, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gutabara u Rwanda mu gihe rwaba rutewe n’ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Imurenge TV, aho yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko hari imigambi yo kugaba ibitero ku gace ka Minembwe ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagamijwe kuhagira ibirindiro byo kuzifashisha mu gutera u Rwanda.
Col Rugabo yavuze ko uwo mugambi udashoboka, ashimangira ko nta ngabo zishobora kwinjira muri Minembwe. Yagize ati “Minembwe ntizigera ikandagirwa n’ingabo zivugwa”, anenga by’umwihariko u Burundi bushaka kuyifashisha nk’inzira yo gutera u Rwanda, mu gihe bufite agace ka Cibitoke kari hafi cyane y’umupaka.
Yakomeje agaragaza ko Twirwaneho itazemera ko u Rwanda ruterwa, yongeraho ko bafite Brigade yihariye ishobora guhita itabara igihe cyose byaba bisabwa. Yavuze ko nubwo Afande Paul Kagame atabatumaho ku mugaragaro, biteguye gufata iya mbere bakarutabara.
Mu magambo akomeye, Col Rugabo yavuze ko mu gihe ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe bakorana zarasa u Rwanda, na bo bazahita bazirasa ako kamya. Yavuze ko bafite abantu babo mu Rwanda kandi ko ari igihugu kiyubatse, bityo ko batakwemera ko icyo gihugu cyibasirwa.
Yagize ati “Ngaho u Rwanda ukuntu rumaze kwiyubaka ngo Interahamwe na Ndayishimiye barahagurutse bagiye kurutera n’abantu bacu bariyo. Tuzijyana! Bariya bantu bacu bari mu Rwanda ni abacu. Tuzarwana, udafite imbunda azatora igiti, azatora ibuye; tuzahagurukana n’abagore n’abana bacu tubatabare.”
Col Rugabo yashimiye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umwe mu bayobozi bake bagaragaje kenshi akarengane n’ibibazo byugarije Abanyamulenge. Yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu gufasha abo baturage, haba mu kubakira ubuzima bwiza, kubaha amahirwe y’akazi no kuborohereza kubona uburezi binyuze muri buruse.
Yasoje avuga ko ubushobozi bw’igisirikare Twirwaneho ifite muri iki gihe buturuka ku bumenyi abarwanyi bayo bahawe, harimo amahugurwa bavuga ko bakuye mu Rwanda, ndetse n’ubunararibonye bw’abayobozi bayo barimo we ubwe, Sematama Charles n’abandi basirikare bari mu ngabo za Leta ya RDC.
Ibi byose bije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta, bikongera impungenge ku mutekano w’akarere muri rusange. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.