U Burusiya bugiye kubaka mu Rwanda uruganda rw’ingufu za nucléaire
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev, mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Vesti cyo mu Burusiya.
Yavuze ko igihugu cye gikomeje kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu za nucléaire ku isi, ndetse ko bukomeje kongera ubushobozi bwo guhatanira amasoko mpuzamahanga muri uru rwego.
Ati: “Twakomeje kongera ubushobozi bwacu bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga kandi twinjira ku masoko yo hanze dufite imbaraga kurushaho. Nubwo bishobora kumvikana nk’ibitangaje, dukeneye kubaka inganda hafi 40 imbere mu Burusiya, kandi kuri ubu dufite amasezerano y’izigera kuri 40 mu mahanga.”
Mbere y’ibi, ubwo yari mu nama ya Russian Union of Machine Engineers, Likhachev yari yavuze ko igihugu cye cyagiranye amasezerano mashya yo kubaka inganda za nucléaire mu bihugu birimo u Rwanda, Kazakhstan, Vietnam na Myanmar.
Yavuze kandi ko Rosatom kuri ubu iri kubaka inganda 26 zifite ubushobozi bwo hejuru ndetse n’ebyiri nto mu bihugu bitandukanye icyarimwe.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu rwego rw’ingufu za nucléaire buje mu gihe Kigali ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ingufu z’amashanyarazi.
Mu 2024, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire muri Afurika, ndetse indi nama nk’iyo iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru gitaha. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.