Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe rw’akazi muri Tanzania aho yakiriwe na mugenzi we, Perezida Samia Suluhu Hassan, mu biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye (tête-à-tête) byakurikiwe n’itangazamakuru, bagaruka ku ngingo z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo n’ubufatanye mu karere.
Mu butumwa Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize hanze nyuma yo kwakira mugenzi we, yagaragaje ko umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania urenze kuba abaturanyi, ahubwo ari ubufatanye bufite imizi mu mateka n’inyungu zihuriweho z’iterambere.
Yagaragaje imibare ifite uburemere: nibura 70% by’ibicuruzwa byose byinjira mu Rwanda binyura ku byambu bya Tanzania, cyane cyane icyambu cya Dar es Salaam. Buri mwaka, toni zirenga miliyoni 1,6 z’imizigo zoherezwa mu Rwanda zinyuze muri icyo gihugu.
Iyo mibare ishyira ahagaragara ukuntu ubukungu bw’u Rwanda buhambirijwe ku miyoboro y’ubwikorezi ya Tanzania, bigatanga ishusho y’ubufatanye bukomeye ariko nanone bukagaragaza aho u Rwanda rushingira cyane ku gihugu kimwe mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Perezida Samia yavuze ko impande zombi zemeranyije gukuraho inzitizi zitari iz’imisoro zibangamira ubucuruzi, kongera ishoramari no guteza imbere ibikorwaremezo by’umwihariko mu bwikorezi, itumanaho n’ingufu.
Ku ruhande rwe, Perezida Kagame yashimye uburyo yakiriwe ndetse n’ibiganiro byatanze umusaruro, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ibikorwa remezo.
Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano wihariye ushingiye ku ntego imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, anashimangira akamaro ko gukomeza gukorera hamwe mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nubwo amagambo y’abakuru b’ibihugu byombi agaragaza ubushake bwa politiki bwo kurushaho kwegerana, ishingiro nyaryo rizagaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yavuzwe, cyane cyane mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi no kwihutisha imigendekere y’ibicuruzwa.
Ku Rwanda, igihugu kidakora ku nyanja, Tanzania ikomeza kuba umuyoboro w’ingenzi w’ubucuruzi. Ibi bituma ubufatanye bw’ibihugu byombi butaba amahitamo gusa, ahubwo bukaba n’inkingi y’ingenzi y’ubukungu bw’u Rwanda.
Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.