U Rwanda rugiye gushora miliyari 440 Frw mu gukwirakwiza amashanyarazi
Ni icyiciro cya kabiri cya gahunda igamije gutera inkunga imishinga y’amashanyarazi, kigizwe n’inguzanyo ya miliyoni 200$ izatangwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambera na miliyoni $100 zizatangwa na Banki ya Aziya y’Ishoramari mu bikorwa remezo (AIIB).
Ni ishoramari rizubakira ku cyiciro cya mbere cy’umushinga cyahinduriye ubuzima abaturage basaga miliyoni ebyiri, kinongera ihangwa ry’imirimo ishingiye ku mashanyarazi.
Muri icyo cyiciro, hakwirakwijwe amashanyarazi ku ngo 370.000 adaturutse ku muyoboro mugari, ingo 460.000 zihabwa uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean Bosco Mugiraneza, yavuze ko igitahiwe ari ukubakira kuri iyo ntambwe, “mu kwihutisha gukwirakwiza amashanyarazi, kunoza uburyo dutanga serivisi zizewe no kuzana impinduka ku miryango, ubucuruzi n’abandi babyaza umusaruro amashanyarazi.”
Iki cyiciro cya kabiri kizafasha mu kuvugurura sitasiyo nto enye z’amashanyarazi no kubaka umuyoboro wa kilometero 3.855 km ukwirakwiza amashanyarazi aringaniye.
Biteganywa kandi ko uzageza amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari ku ngo 200.000 n’ibikorwa 850 by’ubucuruzi, n’abandi 50.000 bazagezwaho amashanyarazi adaturutse ku muyoboro mugari.
Muri uwo mushinga kandi hazatangwa uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije ku ngo 100.000 n’ibigo 310 bya leta, unacanire imihanda ya kilometero 200 km mu mijyi itandukanye mu gihugu.
Gukwirakwiza amashanyarazi byitezweho kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi aho, by’umwihariko ku bacuruzi bato n’abaciriritse cyane cyane mu bice by’icyaro, ndetse byoroshye imitangire ya serivisi ku baturage.
Umuyobozi wa African Development Bank Group mu Rwanda, Aissa Toure Sarr, yavuze ko iki cyiciro cya kabiri cy’umushinga ari ishoramari rizana impinduka, ukazihutisha intego z’u Rwanda zo kugeza amashanyarazi ku baturage bose.
Yakomeje ati “Binyuze mu bufatanye bwacu AIIB na Guverinoma y’u Rwanda, turimo gushyira mu bikorwa ubufatanye mu gutera inkunga hagamijwe umusaruro ufatika, duteza imbere kubahiriza inshingano, kunoza ibyo dukora no kugera ku musaruro ufatika ku baturage b’igihugu.”
U Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2030.
Kugeza mu Ukuboza 2025, u Rwanda rwari rumaze kugeza amashanyarazi kuri 85,4% by’ingo zose, zivuye kuri 64,53% mu mwaka wa 2020/2021.
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.