U Rwanda rwemerewe miliyoni 250$ zo guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Iran
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyageneye u Rwanda inguzanyo iciriritse ya miliyoni 250$ azafasha igihugu guhangana n’ibibazo by’ubukungu biri kuba muri iki gihe cy’intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwo Hagati.
Aya mafaranga azatangwa mu gihe cy’amezi 38, ni ukuvuga mu myaka itatu. Biteganyijwe ko azemezwa mu Nama y’Ubutegetsi ya IMF izaba muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yatangaje ko aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha igihugu gukemura ibibazo by’ubukungu bishobokara guterwa n’intambara.
Ati “Aya mafaranga aradufasha gukemura ibibazo by’ubukungu bishobora guterwa n’intambara iri mu bihugu by’Abarabu. Ibyo twahindura birahari cyane cyane biterwa n’ingaruka turi kubona. Urugero, ikigaragara ni uko ifumbire ntabwo izaboneka neza kandi iri guhenda cyane kuko inyinshi iva mu bihugu by’Abarabu.”
Yakomeje avuga ko leta iri kureba uko yashyiraho gahunda zifasha abahinzi kugerwaho n’ifumbire bitabagoye,
Ati “Leta turi kureba twashyigikira gahunda y’ifumbire kubera ko leta nitabikora ibiciro byazamuka cyane kandi bizamutse cyane byaba ari ikibazo. Ni ukuvuga ko amafaranga amwe muri aya, ariko na leta izashyiramo andi kugira ngo ifumbire iboneke, ariko ninahenda cyane, leta ibigiremo uruhare kugira ngo igiciro cy’ifumbire kitazamuka cyane ku buryo abayikeneye batabasha kuyigura.”
IMF isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, kandi ko izamuka ryabwo ryageze kuri 9,4% mu 2025, aho ryarenze igipimo cyari cyitezwe. Ku rundi ruhande, izamuka ry’ibiciro ku masoko naryo ryakomeje kuzamuka aho ryageze ku 9,2% muri Gashyantare uyu mwaka.
Igaragaza kandi ko u Rwanda ruhagaze neza mu bucuruzi n’amahanga ahanini bishingiye ku byoherezwa hanze birimo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro.
Gusa ibitumizwa mu mahanga byakomeje kuba byinshi, cyane cyane ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu bikorwa by’ubucuruzi n’inganda z’imbere mu gihugu.
IMF ariko, yagaragaje impungenge z’uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda warenze imbago zo hejuru ari zo 8%.
Kuri iyo ngingo, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko hari ibiganiro byatangiye gukorwa na Guverinoma ku buryo hashobora gufatwa ingamba zituma icyo gipimo kidakomeza kuzamuka.
Hakuziyaremye yongeyeho ko BNR iri gukurikiranira hafi ibijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaze ndetse ko izafatanya na Guverinoma kubifataho umwanzuro mu gihe kiri imbere bitewe n’uko ibintu bizaba byifashe ku buryo nta mpungenge IMF ikwiye kugira kuri politiki y’ifaranga no gutakaza agaciro kwaryo kuko bishobora kuzamanuka bigasubira kuri 5%. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.