Umugabo wifuje kurarana na Dj Ira
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Dj Ira yavuze ko hari umugabo wigeze kumwegera amusaba ko batahana nyuma yo kuba bari basangiye ahantu yakoreraga. Ngo uwo mugabo yamusabye ko baryamana ariko arabyanga.
Dj Ira yavuze ko nubwo yamubwiye ko bidashoboka, uwo mugabo atigeze abyumva ahubwo yahisemo kumutegereza kugeza asoje akazi. Nyuma ngo yamukurikiranye ari mu modoka kugeza ageze iwe kugira ngo amenye aho atuye.
Uyu uvanga imiziki yavuze ko ibintu nk’ibi bikunze kuba ku bakobwa bakorera mu tubari cyangwa mu myidagaduro, kuko hari abantu babafata nk’abatari inyangamugayo bitewe gusa n’akazi bakora.
Yasabye abantu guhindura imyumvire no kubaha abakobwa bose bakora mu rwego rw’imyidagaduro, ashimangira ko gukora ako kazi bidahita bivuga ko umuntu yicuruza.
Dj Ira yavuze ko benshi mu bakobwa bakora uwo mwuga baba bari gushaka imibereho no kwiteza imbere nk’abandi bose, bityo ko badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhatirwa ibintu badashaka. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.