Umugabo yakuruye imodoka ya police akoresheje igitsina cye
Mu gikorwa cyatangaje benshi kandi kidasanzwe, umugabo w’imyaka 50 witwa John Stephenson wo mu Bwongereza yakoze igikorwa cyihariye aho yakoresheje igitsina cye akurura imodoka ya polisi ku muhanda, agamije gukangurira abagabo kwita ku buzima bwabo by’umwihariko indwara ya prostate.
Ibi byabereye mu gace ka Halifax, mu Ntara ya West Yorkshire, ku wa Kane tariki ya 30 Mata, aho abaturage batari bake babonye icyo gikorwa bagasigara batunguwe.
Stephenson yakuruye imodoka yo mu bwoko bwa Renault Clio RS ipima toni zigera kuri ebyiri, ayikurura intera igera kuri metero 40. Yabikoze akoresheje umugozi wari uziritse ku gitsina cye. Nk’aho ibyo bidahagije, yanabikoze ari kwaka umuriro mu mugongo aho yari yawucanyeho mu buryo bwa maji, ibintu byarushijeho gutuma igikorwa cye kigaragara nk’igitangaza.
Uyu mugabo usanzwe ari umuhanga mu mikino njyarugamba ndetse wanabaye indwanyi y’imirwano ikomeye (bare knuckle fighter), si ubwa mbere akoze ibintu nk’ibi. Mu bihe byashize, yigeze gukurura imodoka akoresheje udusabo tw’intanga (testicules), ndetse yanigeze no kuyikurura mu gihe umutwe we wari ucanyeho umuriro.
Avuga ko iki gikorwa yagikoze agamije gukangurira abagabo kwiyitaho no kwisuzumisha indwara ya prostate, indwara ikunze kwibasira abagabo ariko benshi bakayirenza ingohe.
Yagize ati: “Nari narigeze gukurura imodoka nkoresheje udusabo twanjye kandi narigeze no kuyikurura ndi gushya umutwe, none nifuje kubihuza ariko noneho nkoresheje igitsina cyanjye. Ntabwo byari byoroshye kuko byambabaje cyane ariko nari mfite intego yo kurangiza icyo natangiye.”
Nubwo yemera ko byamugoye kandi byamusigiye ibikomere bito, Stephenson yavuze ko nta kibazo gikomeye yagize kandi ko “ibintu byose bikiri ku murongo”.
Iyi nkuru idasanzwe yakomeje gukwirakwira mu itangazamakuru, itera impaka ku buryo bwo gukangurira abantu kwita ku buzima, bamwe bagashima ubutumwa buri inyuma y’iki gikorwa cye, abandi bakomeza kwibaza niba uburyo yakoresheje bukwiye.
Nubwo bimeze bityo, ubutumwa bwe bw’ingenzi burasobanutse: abagabo bakwiye gufata iya mbere mu kwita ku buzima bwabo no kwisuzumisha indwara ya prostate hakiri kare. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.