Kagame yihanangirije abayobozi ku bwirasi n’imicungire mibi y’imishinga, ashimangira ko ari umuzi w’amakosa amaze imyaka irenga 30
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze bikomeye abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, abashinja imicungire idahwitse y’imishinga n’imyitwarire irimo ubwirasi, avuga ko ari byo bituma amakosa ahora asubirwamo mu gihe kirenga imyaka 30 ishize.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, mu nama y’umunsi umwe yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inzego nkuru z’igihugu, yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yibanze cyane ku kibazo cy’igenamigambi ridakorwa neza, avuga ko ari imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi idatanga umusaruro wari witezwe. Yagaragaje ko hari aho abayobozi bashyira imbaraga ku gice kimwe cy’umushinga, bakirengagiza ibindi by’ingenzi byagombye kujyana na cyo.
Yatanze urugero rw’umushinga wa “Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program”, wagenewe gufasha abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n’utundi duce tuhakikije kubona amazi meza, guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe kuhira, gutanga amashanyarazi no kurwanya imyuzure.
Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko muri uwo mushinga hibanzwe gusa ku kuhira imyaka, ibindi by’ingenzi nk’ikorwa ry’amazi meza yo kunywa bikirengagizwa. Yavuze ko ibyo ari ikimenyetso cy’igenamigambi rikorwa nabi cyangwa ridakorwa na gato.
Mu kiganiro cyabaye nk’igisubizo ku bibazo yabazaga abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri Pudence Rubingisa yemeye ko habayeho kunanirwa kunoza igenamigambi, bityo hakibandwa ku gice kimwe gusa cy’umushinga.
Perezida Kagame yanenze imvugo y’abayobozi bavuga ko “bibagiwe”, ayita impamvu idafite ishingiro ku bantu bafite inshingano zo kuyobora. Yagaragaje ko bidakwiye ko umuyobozi yibagirwa ibintu by’ingenzi bireba imibereho y’abaturage, anavuga ko “kwibagirwa” ari ikimenyetso cyo kutuzuza inshingano.
Yagize ati: “Ntushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo. Ibyo ntibishoboka.” Yakomeje ashimangira ko kudategura neza imishinga ari imizi y’ibibazo byinshi igihugu gihura na byo.
Mu gukomeza kugenzura aho ikibazo gishingiye, Perezida Kagame yagaragaje ko uretse kwibagirwa, hari n’ikibazo cyo kutavugana hagati y’inzego zitandukanye zigomba gukorana ku mushinga umwe. Yavuze ko iyo inzego zitavugana, bituma buri wese akora ukwe, bigahombya intego rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, na we yemeye ayo makosa, agaragaza ko kudakoresha uburyo buhuza inzego zitandukanye (multisector approach) ari imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye uwo mushinga utagenda neza uko byari biteganyijwe.
Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’izo mpamvu, akomeza gushimangira ko inyuma y’ayo makosa hari imico mibi, irimo ubwirasi no kwiharira ibintu byagombye gukorwa mu bufatanye. Yaburiye abayobozi ko iyo myitwarire ishobora guteza igihugu ibibazo bikomeye.
Yagize ati: “Mufite imico mibi irimo ubwirasi. Iki gihugu muzagisenya muri muri ibyo bintu. Mwiratana ubusa.”
Yakomeje asaba abayobozi kugaragaza impamvu nyakuri zibatera gukora amakosa aho guhora bemera amakosa gusa badafata ingamba zifatika zo kuyakosora. Yabibukije ko gusaba imbabazi bidahagije mu gihe bidakurikiwe n’impinduka igaragara mu mikorere.
Perezida Kagame yasoje asaba abo bayobozi guhindura imikorere mu buryo bwihuse, ashimangira ko gukemura ibyo bibazo bidakwiye kongera gutinda, cyane ko bimaze igihe kirekire bizwi ariko ntibihabwe umuti urambye.
Ku ruhande rw’abayobozi bitabiriye iyo nama, bavuze ko bafite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo bagere ku ntego bihaye, ariko bashimangira ko igikenewe kurushaho ari ugukorana neza, kunoza igenamigambi no gukurikirana imishinga ku buryo buhoraho, hagamijwe gutanga umusaruro ugaragara ku baturage. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.