Mu Rwanda habarirwa ibibanza by’ubutaka miliyoni 12, ibyinshi ni bito cyane
Mu Rwanda habarirwa ibibanza by’ubutaka bigera kuri miliyoni 12, aho igice kinini cyabyo gifitwe n’abaturage ku buso buto cyane butarenze kimwe cya kabiri cya hegitari. Ibi byagarutsweho n’inzego zifite ubutaka mu nshingano, zigaragaza ko imiterere y’imikoreshereze y’ubutaka ari imwe mu mpamvu zituma hari ibibazo bikigaragara, cyane cyane mu bijyanye n’ingurane z’abimurwa.
Byagarutsweho mu kiganiro “Buracyeye” cya KT Radio, cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuki ibibazo by’ingurane z’abimuwe cyangwa abangirijwe imitungo bidakemuka?”, aho hagaragajwe ko ubutaka buto buto bufite uruhare runini mu kudindiza ibikorwa bimwe na bimwe bya Leta.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda, yasobanuye ko amategeko ateganya ko umuturage agomba guhabwa ingurane mbere yo kwimurwa, kandi mu gihe kitarenze iminsi 120. Icyakora, ngo hari igihe impande zombi zishobora kumvikana kuri ayo matariki, ariko iyo arenze, urwego rwimura rushobora guhanishwa kongera 5% ku mafaranga y’ingurane.
Nubwo bimeze bityo, Kwitonda yagaragaje ko hari impamvu zitandukanye zituma ingurane zitinda gutangwa. Muri zo harimo amakimbirane ku butaka, aho Leta ibura uwo iha ingurane kubera ko abantu benshi baba bavuga ko ubutaka ari ubwabo.
Yongeyeho ko kuba ubutaka bwigabanyije mu bice bito cyane bituma gushyira mu bikorwa imishinga minini bisaba kuganira n’abaturage benshi cyane. Yatanze urugero rw’aho hashobora gukenerwa hegitari ebyiri zo kubaka ishuri, bigasaba kwegera abaturage bagera hafi ku 1000, buri wese agasaba kuganirizwa ku mutungo we, bikavamo ibibazo byinshi.
Ku rundi ruhande, hari abaturage bavuga ko batishimira uburyo ingurane zitangwa cyangwa zitinda. Jean Bosco Niyomugabo wo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko mu 2022 ubutaka bwe bwakoreshejwe na REG, ariko kugeza ubu akaba atarahabwa ingurane, nubwo nta makimbirane yabubangamiraga.
Ati, “Naraburanye, nciragizwa mu buyobozi butandukanye, ariko nta gisubizo gifatika nahawe. Ni imyaka ine ishize nta mafaranga nigeze mbona, kandi nari mfite n’ibihingwa byangiritse.”
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emmanuel Nuwamanya, yavuze ko inzego za Leta zikorana mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga ingurane, cyane cyane hakorwa ubufatanye hagati ya Minisiteri y’Ibidukikije, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’inzego z’ibanze.
Yagaragaje ko intego ari uko umuturage wimuwe ku nyungu rusange ahabwa ingurane ikwiye, ndetse ko mu gihe atanyuzwe n’agaciro yahawe, ashobora kubanza kuganira n’urwego rwamwimuye, hanyuma agakomeza mu nzego z’ubutabera igihe ikibazo kidakemutse.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibidukikije buvuga ko ibibazo bigera kuri 99% bikemukira mu rwego rw’ibiganiro, mbere yo kugera mu nkiko.
Iyi miterere y’ubutaka buke kandi bwigabanyije cyane ikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu iterambere ry’imishinga minini, ndetse inatanga ishusho y’uko hakenewe ingamba zihamye zo kunoza imicungire y’ubutaka no kwihutisha itangwa ry’ingurane ku babugiraho ingaruka. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.