RDB yafunze by’agateganyo inyubako yayo, serivisi zimurirwa ahandi
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo izafungwa by’agateganyo guhera ku wa 5 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukora imirimo yo kuyivugurura.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB rigaragaza ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku bantu bose basanzwe bagana serivisi zitangirwa muri iyi nyubako, ariko rikizeza ko hashyizweho uburyo bwo gukomeza gutanga serivisi hadahagaritswe ibikorwa.
Mu gihe iyi nyubako izaba ifunze, serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zizimurirwa mu biro bya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), biherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ku muhanda KG 1. Aho ni ho abaturage n’abashoramari bazajya bakirira serivisi zari zisanzwe zitangirwa ku cyicaro gikuru cya RDB.
RDB ivuga ko zimwe muri serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe korohereza ababagana no kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Nubwo hari izi mpinduka, uru rwego rurasaba abakiliya barwo gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, kuko serivisi z’ingenzi zitazahagarara. Rwashimangiye ko abashoramari bazakomeza gufashwa no kubayobora nk’uko bisanzwe, nubwo aho bakirirwa hazaba hahindutse.
Ku bijyanye n’itumanaho, RDB yashyizeho uburyo bwo gufasha ababagana burimo guhamagara kuri 1415 ku bari imbere mu gihugu, cyangwa kuri +250 727 775 170 ku bari hanze y’u Rwanda. Hanateganyijwe ko serivisi zizajya zitangwa kuva saa moya za mu gitondo (07:00) kugeza saa tanu z’ijoro (23:00), ku isaha ya Kigali.
Abifuza kandi kohereza ubutumwa bwanditse bashobora gukoresha email ya info@rdb.rw ku bibazo rusange, cyangwa invest@rdb.rw ku bijyanye n’ishoramari.
RDB isoza ishimira abafatanyabikorwa bayo ku bwihanganirane muri iki gihe cy’impinduka, inizeza ko imirimo yo kuvugurura inyubako izarangira vuba, bityo ibikorwa bigasubira mu buryo busanzwe mu nyubako ivuguruye kandi irushijeho kunozwa. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.