Tanzania yanze kwakira Abadepite ba EU bashaka kuyikoraho igenzura ku burenganzira bwa muntu na demokarasi
Ni uruzinduko rwari ruteganyijwe nyuma y’imvururu zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri icyo gihugu. Abo Badepite bashakaga gukora ubugenzuzi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bashinja Tanzania gukora.
Ibyo byaje no gutuma Inteko Ishinga Amategeko ya EU mu Ugushyingo 2025 ihagarika inkunga ya miliyoni 156 z’Amayero yahaga Tanzania, iyishinja guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.
Nyuma iyo nteko yatangiye gutegura gusura Tanzania ngo ijye gukorayo ubugenzuzi, uruzinduko rubanza gushyirwa muri Gashyantare 2026 ariko ruza gusubikwa rwimurirwa muri Gicurasi bisabwe na Tanzania igaragaza ko ishaka kubanza gukora iperereza kuri izo mvururu.
Raporo yavuye muri iryo perereza yaje gushyirwa hanze ku itariki 24 Mata 2026 igaragaza ko abantu 518 ari bo bishwe, ariko Tanzania yakomeje kwanga ko abo badepite bemererwa kujya kuhakora igenzura.
Ikinyamakuru The East African cyanditse ko urwo ruzinduko rwari rugamije gusuzuma uko uburenganzira bwa muntu na demokarasi byubahirizwa.
Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’Inteko ya EU ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Mounir Satouri yasohoye itangazo anenga icyemezo cya Guverinoma ya Tanzania agaragaza ko ari ibintu batishimiye.
Ati “Tubabajwe cyane n’icyemezo cya Leta ya Tanzania cyo gukomeza gusubika uruzinduko rw’Itsinda ry’Inteko ya EU ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Turabona ari ubundi buryo bwo kwanga burundu ko uru ruzinduko ruzakorwa.”
Yongeyeho ko nubwo bakomeje kwangirwa, icyari kibajyanye muri Tanzania cyari ugukora igenzura ku mishinga y’uburenganzira bwa muntu iterwa inkunga na EU no kuganira n’abafatanyabikorwa bo muri icyo gihugu.
Abo badepite bashinja Guverinoma ya Tanzania kutagira ubushake bwo kuganira kuri icyo kibazo cyane cyane mu gihe hari ibibazo by’uburenganzira bwa muntu n’igitutu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
EU yagaragaje ko ibyo bitazayica intege, ko ahubwo izakomeza gukurikirana ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Tanzania kandi ko ubufatanye bugomba gushingira ku kubahiriza amategeko. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.