Ubuhinde bwabonye Imana nshya: abahinde bari kuramya uruhinja rwavukanye amaboko n’amaguru ane
Mu Burengerazuba bwa Bengal mu Buhinde, havutse uruhinja rw’umuhungu rufite amaboko ane n’amaguru ane, ibintu byatangaje benshi ndetse bituma ibitaro rwavukiyemo bihinduka ahaganwa n’abantu benshi bashaka kurwibonera. 
Uyu mwana, bamwe batangiye kwita “God Boy” (Umwana w’Imana), yatumye abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu berekeza ku bitaro rwavukiyemo, kuko hari abemera ko ari ikimenyetso cy’Imana.
Bamwe mu Bahindu basobanura ko uru ruhinja rusa n’ikigirwamana Brahma, kimwe mu bigirwamana bikomeye mu idini ry’Abahindu, gikunze gushushanywa gifite amaboko ane. Hari n’abemeza ko amaguru n’amaboko by’uyu mwana byose hamwe umunani bisa n’imiterere bahuza n’icyo kigirwamana.
Icyakora, abaganga bavuga ko nta gitangaza kirimo. Basobanura ko uru ruhinja rufite ubumuga (congenital anomaly) bwatewe n’uko rwari rufite impanga zifatanye, ariko imwe muri zo ntikure neza. Amaboko n’amaguru y’inyongera ngo ni ibisigazwa by’iyo mpanga itarabashije gukura.
Nubwo ubuvuzi bubisobanura muri ubwo buryo, umuryango w’uyu mwana uvuga ko wamwakiriye nk’impano idasanzwe.
Umwe mu bo mu muryango yagize ati: “Akimara kuvuka ntitwabanje kubyemera. Abaforomo bavuze ko yavukanye ubumuga bukomeye, ariko twe twabonye ko ari ikimenyetso cy’Imana. Twemera ko ari igitangaza.”
Undi muturage witwa Chukka Rao w’imyaka 67, utuye mu mudugudu wegereye aho uru ruhinja rwavukiye, yavuze ko yabanje gushidikanya ariko aza kujya kurureba kubera amakuru yakomeje kumva.
Yagize ati: “Twabanje kubifata nk’ibihuha. Ariko tumaze kubona ifoto y’umwana twatangajwe na byo cyane.”
Ubwinshi bw’abantu bakomeje kwisuka aho uru ruhinja ruri bwatumye inzego z’umutekano zigira ikibazo cyo kugenzura imbaga.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko abantu benshi bari gusenga, abandi bakarira, mu gihe hari n’abatangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko uku kuvuka gushobora kuba ikimenyetso cy’iherezo ry’isi.
Yagize ati: “Uyu ni umwana wavukanye ubumuga budasanzwe. Nta gihamya yerekana ko ari ikiremwa cy’Imana, ariko abantu benshi bamaze kuza kumureba ku buryo bidasanzwe. Mu kazi kanjye sinigeze mbona ibintu nk’ibi.”
N’ubwo hari impaka hagati y’ibisobanuro bya siyansi n’imyemerere y’idini, umuryango w’uyu mwana uvuga ko usobanukiwe impamvu abantu benshi bashaka kuza kumureba, kuko iki gikorwa cyakuruye amatsiko menshi mu gihugu hose.
Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j