Ibintu 10 bitandukanya abakire, abari mu kiciro cyo hagati ndetse n’abakene.
Inyandiko ikubiyemo ibitekerezo by’umwanditsi Corneille Ntaco
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bakunze gutandukanywa n’uko binjiza amafaranga cyangwa umutungo batunze. Nyamara hari abavuga ko igitandukanya abakire, abari mu cyiciro cyo hagati n’abakene atari amafaranga gusa, ahubwo ko ari imitekerereze, imyitwarire n’uburyo bafata ibyemezo. Umwanditsi, umujyanama mu mibereho no mu iterambere ry’umuntu ku giti cye, Corneille Ntaco, yagaragaje ibintu icumi avuga ko bitandukanya ibi byiciro bitatu by’abantu, agaragaza uko buri kimwe cyitwara mu bijyanye n’ishoramari, gukoresha igihe, imbuga nkoranyambaga, umutekano w’imari n’ibindi. Nubwo ibi ari ibitekerezo bye bwite bishobora kutarebana n’ubuzima bwa buri wese, bitanga umwanya wo gutekereza ku ruhare rw’imyumvire n’imyitwarire mu rugendo rugana ku iterambere.

1. Abakire bashora imari kugira ngo umutungo wabo urusheho kwiyongera, abari mu cyiciro cyo hagati bibanda ku kuzigama ayo basaguye cyangwa bigomwe ku mishahara yabo, naho abakene amafaranga bayakoresha uko yakabaye yose.
2. Abakire bakoresha imbuga nkoranyambaga nk’igikoresho cyo kwamamaza ibikorwa byabo no kubaka ubucuruzi, abari mu cyiciro cyo hagati bazikoresha berekana imibereho yabo, naho abakene bazikoresha cyane bagamije kwidagadura.
3. Abakire barema umwanya wo gukora iby’ingenzi (barema igihe), abari mu cyiciro cyo hagati bagerageza gucunga neza igihe, naho abakene bagatakaza igihe mu bikorwa bitagira umumaro.
4. Abakire bahangayikishwa no kubaka umutekano w’igihe kirekire mu by’imari, abari mu cyiciro cyo hagati bahangayikishwa no gukomeza akazi kabo, naho abakene bahangayikishwa no kubona ibyo kurya by’umunsi.
5. Abakire bayoborwa n’imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura n’ubudaheranwa, abari mu cyiciro cyo hagati bakunda guterwa imbaraga n’inyigisho cyangwa ibiganiro bibashishikariza (motivation speeches), naho abakene bakunze kunyurwa n’uko ibintu biri.
6. Abakire bagira imitekerereze ibona amahirwe n’ubushobozi bwo kwaguka, abari mu cyiciro cyo hagati bagashyira imbere gushaka no gukomeza akazi, naho abakene bakagira imyumvire ishingiye ku kubura no kubona amahirwe ari make.
7. Abakire bashyira imbere kongera umutungo, abari mu cyiciro cyo hagati bagashyira imbere ituze n’umutekano, naho abakene bagashyira imbere kubaho umunsi ku wundi.
8. Abakire baha agaciro inyungu n’akamaro ikintu gitanga, abari mu cyiciro cyo hagati bakibanda ku kiguzi cyacyo, naho abakene bakareba mbere na mbere igiciro kiri hasi.
9. Abakire akenshi ntibakunda kwamamaza ibyo bagezeho ku mbuga nkoranyambaga, abari mu cyiciro cyo hagati bakunze gusangiza abandi ibyo bagezeho, naho abakene bakunze gusangiza amafunguro cyangwa ibindi bikorwa bya buri munsi.
10. Abakire bakunze gushaka uko bagabanya imisoro, abari mu cyiciro cyo hagati bagatanga amaturo , naho abakene ntibita cyane ku nshingano nk’izo.
Icyitonderwa: Ibi ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Corneille Ntaco. Si amategeko rusange cyangwa ukuri kugomba gukoreshwa kuri buri muntu, kuko hari abakire, abari mu cyiciro cyo hagati n’abakene batandukanye cyane mu myitwarire, imitekerereze n’uburyo babaho.
Dukurikire no kuri WhatsApp ujye ubona inkuru nk’izi nyinshi https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j