INKURU NGUFI Y’URUKUNDO: Icyizere cyatakarijwe umukene
Nubatse Ejo, Wifuzaga Uyu Munsi
Hari amagambo umuntu ashobora kubwirwa akamubabaza mu munsi umwe, akayarira ijoro rimwe, nyuma akayibagirwa. Ariko hari n’andi magambo yinjira mu mutima ntawusohokemo byoroshye, akawugumamo nk’inkovu idakira.
Ntabwo aba ari mabi kubera ubukana bwayo, ahubwo aba aremereye kubera ko aba avuzwe n’umuntu wari warabaye igice cy’ubuzima bwawe.
Nigeze kwibaza impamvu umuntu ashobora gutakariza undi icyizere kandi ataramubaza inkomoko y’ibyo amushinja. Nibaza uko bishoboka ko umuntu wari warasezeranyije undi kumwizera mu bihe byose, aza kugera aho yicuza impamvu yamwemereye kwinjira mu buzima bwe. Iyo ntekereje kuri ibyo, sintekereza ku burakari. Ntekereza ku gahinda. Agahinda k’umuntu usanga urubanza rwaraciwe mbere y’uko urukiko rwicara.
Niba ndi uwatakarijwe icyizere n’uwagombaga kunyizera, nkiri mu rugendo rwo gushaka aho ubuzima bwanjye bwerekeza, mbere y’uko nerekana imbuto z’urwo rugendo, ese ni nde wagira ubutwari bwo kumbwira ko azi neza uwo ndi we? Ese ni nde wacira urubanza igiti atarategereza ko cyera imbuto? Hari igihe abantu bareba icyo utabashije gukora uyu munsi, bakibagirwa ko ejo wari umaze imyaka myinshi ugitegura.
Ubuzima bufite uburyo butangaje bwo guca abantu intege. Hari igihe bugutwara amafaranga, bukagusigira icyizere. Hari n’igihe bugutwara icyizere, amafaranga akaba ataranaza. Icyo gihe usigara uhagaze hagati y’ibyiringiro n’ukuri, utazi niba ugomba gukomeza guharanira inzozi cyangwa niba ugomba gusobanurira abantu impamvu utarazigeraho.
Abantu benshi bibwira ko urukundo rupfa iyo habaye ubuhemu. Abandi bakavuga ko rupfa iyo habaye kubeshyanya. Ariko hari urundi rukundo rupfa bucece, ntawigeze aca inyuma undi, ntawabeshye undi, nta n’uwigeze areka gukunda undi. Rupfa kubera ko umwe yubakaga ejo hazaza, undi agategereza ikimenyetso cy’uyu munsi. Bombi bakaba bafite ukuri kwabo.
Iyo urebye inyuma, usanga urukundo rutangirana n’amasezerano menshi. Abakundana bavuga ko bazabana mu bukene no mu bukire, mu byishimo no mu marira, mu ntsinzi no mu gutsindwa. Ariko igihe kiragera, ubuzima bugashyira ayo masezerano mu muriro. Ni bwo hamenyekana niba amagambo yavuzwe yari yubakiye ku rukundo cyangwa ku byifuzo.
Hari ababonera urukundo mu mpano. Hari abarubonera mu magambo. Hari abarubonera mu mwanya ubaha. Hari n’abarubonera mu kwihangana. Ikibazo si uko umuntu abonamo urukundo. Ikibazo ni uko akenshi abakundana batabimenya kare. Bamara imyaka myinshi bavuga ururimi rutandukanye, buri wese yumva ko arimo gutanga ibihagije, mu gihe undi yumva nta cyo ari guhabwa.
Birashoboka ko hari umusore wari ufite inzozi zo kuzubakira uwo akunda ubuzima bwiza, ariko ntabashe no kumugurira ikarita y’itumanaho. Birashoboka kandi ko uwo mukobwa atigeze yifuza inzu nziza cyangwa imodoka; ko yifuzaga gusa ikimenyetso cyamubwira kiti: “Ngutekerezaho.”
Iyo abo bantu bombi bahuye nyuma bagatana, nta mugome uba uhari. Habaho gusa abantu babiri bakundanye, ariko urukundo rwabo rukavugwa mu ndimi zitandukanye.
Iyi si inkuru y’umuntu washutswe. Si n’inkuru y’umuntu washutse. Ni inkuru y’umutima wabuze amagambo yo kwisobanura mbere y’uko ucirwa urubanza.
Ni inkuru y’umusore wizeraga ko igihe kizamuvuganira, ariko igihe kikabanziriza kumucira urubanza.
Ni inkuru y’umukobwa warambiwe gutegereza ibyo atabonaga, akumva ko gukomeza kwizera ari ukwibeshya.
Kandi ni inkuru y’ikibazo abantu benshi batinya kwibaza:
Ese urukundo rushobora gupfa, atari uko rwabuze urukundo, ahubwo kubera ko rwabuze ukwihangana?
Corneille Ntaco is typing…….✍
Hari abantu binjira mu buzima bwawe nk’abashyitsi. Baza, bagasuhuza, bakaguca iruhande, ubuzima bugakomeza nk’aho nta cyigeze kiba. Hari n’abandi bahagera bucece, nta rusaku, nta byiyumvo bidasanzwe bibaranga, ariko uko iminsi ishira bakagenda bahinduka igice cy’ubuzima bwawe. Ugasanga umunsi umwe ugusize utacyibuka uko wari umeze mbere yo kubamenya.
Ni uko natangiye kumumenya.
Icyo gihe twari tukiri bato. Ubuzima nta byinshi bwari bwakadutoje, kandi ejo hazaza twahabonaga nk’ikintu kiri kure cyane ku buryo tutakekaga ko hari umunsi bwadusaba ibisobanuro. Twasekaga byinshi, tugatembera mu nzozi kurusha uko twatemberaga mu mihanda. Twaganiraga amasaha menshi, rimwe na rimwe ntacyo tuvuga gifite agaciro, ariko tukumva ko kuba turi kumwe bihagije.
Urukundo rwacu ntirwatangiriye ku mpano zihenze cyangwa ku mafunguro yo muri za resitora. Rwatangiriye ku kwizerana. Ku magambo yavugwaga nta gihamya iyaherekeje, ariko umutima ukayakira nk’ukuri kudashidikanywaho.
Twasezeranye kutazigera turekurana kubera ibibazo. Twabwiranaga ko ubukene atari impamvu yo gutandukana. Twumvikanaga ko umuntu ashobora kubura amafaranga, ariko ntakabure urukundo. Ayo masezerano twayavugaga dufite umutima usukuye, tutazi ko igihe kizagera kigasaba buri wese kuyashyira mu bikorwa.
Imyaka yaricumuraga.
Yarangije amashuri mbere yanjye, akomeza muri kaminuza. Nanjye nkiri mu rugamba rwo kurangiza ayanjye. Nta n’umwe muri twe wabonaga ubuzima kimwe n’ubwa mbere. Inshingano zariyongereye, inzozi zirakura, n’ibigeragezo bitangira kwigaragaza.
Nubwo twari dutandukanyijwe n’inzira z’amashuri, imutima ntiyari yaratandukanye. Twakomezaga kuvugana, tugasezeranyana ejo heza, tugakomeza kwizera ko umunsi umwe tuzareba inyuma tugasanga ibyo twanyuzemo byari urugendo rwo kutwubaka.
Narwanye urugamba rwanjye nkiri jyenyine.
Narangije amashuri. Ariko kurangiza kwiga ntibisobanura guhita ubona akazi. Icyo ni cyo kintu abantu benshi batumva kugeza igihe na bo bakigezemo. Nabyukaga mfite inzozi, nkarara nkiri kuzitegerereza kure. Nasabaga akazi, nkategereza ibisubizo bitazaga. Iminsi yahindukaga ibyumweru, ibyumweru bigahinduka amezi.
Mu mufuka nta kintu cyabaga kirimo. Ariko mu mutwe hari huzuye imigambi.
Sinigeze ndota ubuzima bwo gukomeza kubaho nkiri umukene. Icyo nifuzaga ni ukubanza kwiyubaka, nkiha agaciro, nkabona uko nita ku muntu nakundaga mu buryo bw’icyubahiro. Numvaga umunsi nzabona icyo nkora, nta kintu na kimwe cyari kumbuza kumwereka urukundo mu bikorwa.
Ariko hari ukuri natinze kumenya.
Ubuzima ntibupimwa n’ibyo uteganya gukora ejo. Hari abantu babupimira kubyo ubasha gukora uyu munsi.
Njye nabonaga ko gukomeza kuba indahemuka ari impano ikomeye namuhaga. Numvaga kutamuca inyuma, kutamubeshya no gukomeza kumushyira mu nzozi zanjye bihagije kugeza igihe nzabonera ubushobozi.
Sinigeze menya ko hari igihe umuntu ashobora kuba indahemuka, ariko undi akumva bidahagije, muri macye adakunzwe.
Ntabwo yigeze ansaba ibintu bihenze. Sinigeze numva anyaka amafaranga menshi. Ariko uko imyaka yagendaga ishira, hari ikintu cyatangiye guhinduka. Ntabwo cyatangiriye mu magambo. Cyatangiriye mu guceceka.
Hari ubutumwa bwajyaga butinda gusubizwa.
Hari guhamagara kwatangiraga kuba kugufi.
Hari ibitwenge byumvikanagamo umunaniro.
Hari amagambo yavugwaga nta bushyuhe agifite.
Narabibonaga, ariko nkabyita umunaniro w’amashuri cyangwa ibibazo bisanzwe by’ubuzima nk’uko na we yabimpamirizaga. Sinigeze ntekereza ko hari urukuta rwari ruri kubakwa buhoro buhoro hagati y’imitima yacu.
Nakomeje kwizera ko urukundo rwacu rukomeye kurusha ibyo.
Natekerezaga ko umuntu twamaranye imyaka itandatu azi neza uwo ndi we. Ko azi ko kuba ntamwitaho mu buryo bw’amafaranga atari uko ntamukunda, ahubwo ari uko ntayo mfite. Ko azi ko kuba ntamuha impano atari uko ntamutekerezaho, ahubwo ari uko nkiri kurwana n’ubuzima.
Ntan’ubusobanuro numvaga ngomba kumuha kuri ibyo bintu kuko nabaga mbyizeye kandi mbibona ko na we ubwe abyibonera.
Ariko umuntu ashobora kumenya amateka yawe yose, ntamenye intambara urwana buri munsi.
Hari intambara zidasaba amasasu. Hari n’izitamena amaraso. Ariko zisiga umuntu yarashizemo imbaraga kurusha urwana ku rugamba.
Nari nkiri muri iyo ntambara.
Sinari nzi ko hari undi wari waramaze kunanirwa kuyitegereza no kuyihanganita.
Corneille Ntaco is typing…….✍
Hari igihe umuntu atakaza urukundo mu buryo atamenya neza. Ntabwo biba umunsi umwe, kandi ntibitangizwa n’ikintu kimwe. Biba nk’igisenge gitangira gutoboka. Ubwa mbere amazi agatonyanga buhoro, ntihagire ubyitaho. Ariko uko imvura ikomeza kugwa, ni bwo abantu bibuka ko ikibazo cyatangiye kera.
Ni ko natangiye kubona ibintu bihinduka.
Ubwa mbere nabifashe nk’ibisanzwe. Natekerezaga ko ari umunaniro w’amasomo, ko ari imihangayiko ya buri munsi cyangwa se inshingano nshya ubuzima bwari bumaze kumushyira ku bitugu. Numvaga nta mpamvu yo kubiha uburemere.
Ariko uko iminsi yicumaga, ni ko n’umutima wanjye watangiye kumva ko hari ikintu kitari kikimeze nk’uko cyahoze.
Hari amagambo yambwiraga atambwiraga mbere.
Hari uburyo yansubizaga ntari narigeze mwumvana mu myaka yose twari tumaranye.
Hari igihe namuhamagaraga, nkumva ijwi rye rimbwira ko ahuze, ariko umutima wanjye ukambwira ko atari ukubura umwanya, ahubwo ari ukubura ubushake.
Ibyo byose narabibonaga.
Ariko naricecekaga.
Nari nkiri wa musore wizera ko urukundo rusobanurwa n’igihe. Numvaga umuntu unkunda imyaka yose itandatu adashobora guhindurwa n’amezi make. Numvaga nimbona akazi, nimbona amafaranga make yo gutangiriraho, ibintu byose bizongera gusubira uko byahoze.
Sinigeze ntekereza ko hari umutima wari umaze kugera aho utakibasha gutegereza ejo.
Rimwe na rimwe naricaraga nkibaza impamvu y’izo mpinduka. Nkibwira ko wenda hari ikosa nakoze ntazi. Nkongera nkisubiza nti: “Oya, urukundo rwacu rurakomeye. Bizashira.”
Ariko hari ukuri nabonye nkiri gutinda kumenya.
Hari igihe umuntu adacika intege kubera ubukene bwawe.
Acika intege kubera ko atakibona ibimenyetso bimwemeza ko agifite umwanya mu mutima wawe.
Njye naramukundaga.
Nta munsi n’umwe wigeze ushira ntamutekerejeho. Nta n’ijoro na rimwe nigeze ndyama ntabajije Imana ngo izampe ubushobozi bwo kuzamwubakira ubuzima twahoze turota.
Ariko ibyo byose byabaga biri mu mutima gusa, na we ubwe sinabimubwiraga.
Nta cyabigaragazaga inyuma cyamuhamiriza ko mbitekerezaho.
Natekerezaga ko umutima uzabona umunsi wo kwisobanura.
Sinigeze menya ko hari abantu umutima ubwawo uba utabagezaho ubutumwa keretse habaye igikorwa runaka n’aho cyaba gito.
Umunsi umwe twaraganiriye.
Ntabwo byari ikiganiro kirimo induru. Ntawazamuye ijwi. Ntawatutse undi.
Ariko hari ibiganiro biba mu mutuzo birusha ubukana intambara.
Yambwiye amagambo make.
Amagambo atari menshi.
Ariko amagambo ashobora guhindura imyaka itandatu ikamera nk’amasaha make.
Yarambwiye ati:
“Hari igihe nibaza niba koko unkunda.”
Ako kanya sinigeze musubiza.
Natekereje ko ari ugusetsa.
Ko ashaka kunyumvisha ko namwirengagije.
Yavugaga nk’umuntu umaze igihe yikoreye umutwaro wenyine.
Akomeza ambwira ko mu myaka yose twari tumaranye nta na rimwe nigeze mukorera igikorwa cyamwerekaga urwo rukundo.
Ko nta mpano nigeze muha.
Ko nta na ticket y’urugendo nigeze mwoherereza.
Ko atigeze yumva hari ikintu gifatika cyamwemezaga ko nkiri wa muntu wamusezeranyije kuzabana na we.
Numvaga buri jambo rimanuka mu mutima nk’ibuye rishyushye.
Si uko ayo magambo yari mashya.
Ahubwo ni uko nari nkiri kwizera ko atigeze ayatekereza.
Nagerageje kumusobanurira.
Mubwira ko nkiri gushaka aho mpera.
Ko nkiri kubaka ubuzima.
Ko ntagiraga ubushobozi bwo gukora ibyo yifuzaga.
Ko iyo mbashije kubona amafaranga make, hari ibindi by’ingenzi byabaga bintegereje mbere yo gutekereza ku mpano.
Yaranyumvise.
Ariko numvise ko atabyemeye.
Hari itandukaniro rinini hagati yo kumva amagambo y’umuntu no kuyizera.
Yacecetse akanya gato.
Maze ambwira ijambo rituma numva imyaka yose twari tumaranye iri kunyura imbere y’amaso yanjye.
Ati:
“Wari ukwiye nibura kunyereka ko untekerezaho. Si agaciro k’impano nashakaga. Nashakaga ikimenyetso.”
Muri ako kanya ni bwo natangiye gusobanukirwa ikintu nari maze imyaka myinshi ntabona.
Njye nari nkiri kubaka ejo.
We yari amaze igihe ategereje iby’uyu munsi.
Kandi hagati y’ejo n’uyu munsi, hari haciwemo intera urukundo rwacu rutashoboye gusimbuka.
Corneille Ntaco is typing….✍
Hari ibihe umuntu abwirwamo amagambo akamubabaza, ariko akabona uburyo bwo kuyibagirwa. Hari n’ibindi bihe atabwirwa amagambo menshi, nyamara ubuzima bugahinduka burundu.
Nyuma y’icyo kiganiro, natashye mfite umutima uremereye kurusha uko nigeze nywumva mu buzima bwanjye. Sinari ndakajwe n’ibyo yari yavuze. Ahubwo nari mbabajwe n’uko yari amaze igihe abyiyumvamo anabitekereza, nyamara njye nkiri kubaho ntazi ko buri munsi hari icyizere cyari kiri kugabanuka mu mutima we.
Iryo joro sinasinziriye.
Nafunze amaso, ariko ibitekerezo ntibyigeze byifunga. Buri jambo yari yavuze ryagarukaga mu matwi yanjye nk’ijwi ridashaka guceceka.
“Nta na rimwe wigeze unyereka ko unkunda.”
Narimo nibaza nti: Ese koko ni uko byari bimeze?
Ese imyaka yose twari tumaranye yashoboraga gupfukiranwa n’uko ntigeze mbasha kugura impano?
Ese koko urukundo narwaniraga buri munsi ntirwagaragaraga ku buryo rwashoboraga kwitwa nk’urutarigeze rubaho?
Mu mibereho yacu hari ikintu abantu badakunze kuvuga.
Benshi bacira abantu urubanza bareba ibyo bakoze, ariko ntibabaze ibyo batashoboye gukora n’impamvu yabyo.
Biroroshye kubona umuntu utaratanze impano.
Ariko biragoye kubona amajoro yamaze adasinziriye atekereza uko yazabona ubushobozi bwo kuyitanga.
Biroroshye kubona umuntu utarigeze yohereza amafaranga.
Ariko biragoye kubona inshuro yagiye gusaba akazi agataha nta gisubizo.
Hari intambara umuntu arwana ariko atabona imbaraga zo kugira icyo azivugaho. Si uko aba ashaka guhisha ukuri, ahubwo ni uko aba yumva gusobanura ubukene bwe buri munsi ari nko kwambura agaciro inzozi ze.
Nanjye ni ko nari meze.
Sinigeze nshaka ko ankunda angiriye impuhwe.
Sinifuzaga ko amfata nk’umuntu uhorana impamvu zo kwisobanura.
Nashakaga ko yizera ko igihe nkiri kubura ubushobozi atari cyo gihe nzahora mbura ubushobozi.
Nizeraga ko umunsi umwe nzamufata ukuboko nkamubwira nti: “Urabona ya minsi yose twihanganiye? Dore aho itugejeje.”
Ariko uwo munsi ntiwigeze ugera.
Icyizere cyarushijwe imbaraga no gutegereza.
Icyo gihe natangiye kwibaza ikibazo nkiri kwibaza n’uyu munsi.
Ese hari igihe umuntu ashobora gukundwa by’ukuri, ariko urukundo rwe ntirugaragare?
Nasanze igisubizo ari yego.
Hari abantu bavuga urukundo mu magambo.
Hari abaruvugira mu mpano.
Hari abaruvugira mu mwanya batanga.
Hari n’abaruvugira mu kwitanga bucece, bubaka ejo hazaza batifuriza abo bakunda kubaho ubuzima bw’ubukene bahoramo.
Ariko iyo abo bantu bombi batavuga ururimi rumwe rw’urukundo, buri wese atangira kumva ko undi atakimukunda.
Si uko urukundo ruba rwarashize.
Ahubwo ni uko ubutumwa bwarwo buba butakigezwa aho bwagombaga kugera.
Icyo ni cyo kintu cyanshegeshe kurusha ibindi.
Nari narizeye ko azategereza.
Na we yari yarizeye ko nzamwereka urukundo uko yabyifuzaga.
Twembi twari dufite ibyo twari dutegereje.
Ariko nta n’umwe wigeze amenya ko undi ari hafi gucika intege.
Muri ubwo buzima ni bwo namenye ko hari ibintu bidashobora gusubizwa inyuma n’imbabazi.
Hari amagambo umuntu yumva atinze.
Hari amarira umuntu arira atinze.
Hari n’ukuri umuntu amenya igihe kutakimwemerera kukugirira akamaro.
Icyambabaje si uko yanshidikanyagaho.
Icyambabaje ni uko yanshidikanyagaho atabanje kumbaza intambara narimo.
Nifuzaga ko ambaza ati:
“Kubera iki utigeze ubikora?”
Nari kumubwira ko buri munsi nabaga ndi hagati yo guhitamo kugura ikintu gito kidafite icyo gihindura ku buzima bwacu, cyangwa gukomeza kurwanira kuzubaka ubuzima twembi twari tuzaruhukiramo.
Birashoboka ko atari kunyumva.
Birashoboka ko yari kunyumva.
Ariko nibura, umutima wanjye wari kuba warabonye amahirwe yo kuburana mbere yo gucirwa urubanza.
Kuko nta gihano kibabaza nk’icyo umuntu ahabwa atarabonye umwanya wo kwisobanura.
Kandi nta gahinda karemereye nk’ako kumenya ko umuntu wari warakubereye icyizere yahisemo kwizera ibyo amaso yabonye aho kwizera umutima wari umaze imyaka umuvugisha.
Aho ni ho nasobanukiwe ko urukundo ruticwa n’urwango gusa.
Hari igihe rwicwa n’uko abantu bananirwa gutegerezanya.
Hari igihe rwicwa n’uko buri wese ategereje icyo undi atazi ko mu genzi we ategereje.
Kandi iyo bigeze aho, usigara wibaza ikibazo kimwe gusa:
Ese koko twabuze urukundo, cyangwa twabuze igihe cyo kumvikana?
Corneille Ntaco is typing……✍
Mu buzima, hari ibintu umuntu atangira gusobanukirwa nyuma y’uko abitakaje. Icyo gihe ntaba agishaka impamvu yo gutsinda impaka, ahubwo aba ashaka kumenya ukuri kugira ngo atazongera gusubira mu ikosa rimwe.
Nyuma y’uko umutima wanjye usigaye wuzuye ibibazo, natangiye kwitekerezaho kurusha uko natekerezaga kuri we. Nagerageje kwisuzuma nkiri jyenyine, nta muntu umpagarariye, nta n’undi nshaka kwemeza ko ndi mu kuri.
Nibajije niba koko nta ruhare nagize mu gusenyuka kw’urwo rukundo.
Nasanze nararugize.
Yego, sinigeze mubeshya.
Sinigeze muca inyuma.
Sinigeze ndeka kumukunda.
Ariko hari ikintu ntakoze.
Sinigeze mubwira kenshi intambara narwanaga.
Numvaga umugabo nyawe atarira ibibazo bye imbere y’umuntu akunda. Numvaga gukomeza kumubwira ko nkiri gushaka akazi, ko nkiri kubura ubushobozi, byari gutuma ambonamo umuntu uhora asaba imbabazi.
Nahisemo guceceka.
Nyamara guceceka na byo ni ururimi.
Kandi rimwe na rimwe, umuntu ucecetse aba ari kubwira undi ibintu bitandukanye n’ibyo yashakaga kuvuga.
Njye natekerezaga ko guceceka kwanjye kuvuga ukwihangana.
We yakumvaga nk’uburangare.
Njye numvaga ndi kubaka ejo.
We akumva ndi kwirengagiza uyu munsi.
Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko twese twari dufite ukuri kwacu.
Ariko ukuri kw’umuntu umwe ntiguhita gusiba uk’undi.
Yashoboraga kuba yararambiwe koko.
Imyaka itandatu ni myinshi mu buzima bw’urukundo. Gutegereza umuntu udafite icyo akwereka bifata imbaraga z’umutima zidasanzwe.
Nanjye nkiri mu rugendo rwo kwiyubaka, numvaga imyaka ibiri nta kazi ari igihe gito ugereranyije n’ubuzima twari twarasezeranye kubana.
Twembi twarebaga isaha imwe.
Ariko buri wese akabona igihe gitandukanye.
Ni bwo nasobanukiwe ko urukundo rutabeshwaho n’amarangamutima yonyine.
Rubeshwaho no kumenyana.
No kuvugana.
No kumenya ibyo undi akeneye, mbere y’uko abyivugira.
Hari abantu batekereza ko impano ari zo zubaka urukundo.
Abandi bakavuga ko nta cyo zimaze.
Ukuri ni uko impano ubwazo atari zo z’ingenzi.
Icy’ingenzi ni ubutumwa ziba zitwaye.
Hari umuntu ushobora kuguha ikintu kidahenze cyane, ariko kikakubwira amagambo umutima wari umaze igihe utegereje.
Hari n’ushobora kugutegurira ejo heza, ariko kubera ko atakweretse ko agutekereza uyu munsi, ugatangira kwibaza niba ejo avuga kazigera kabaho.
Aho ni ho urukundo rwinshi rutakarira.
Si ukubura urukundo.
Ni ukubura uburyo bwo kurwerekana mu rurimi undi yumva.
Ntabwo nzi niba iyo mba naramwohererezaga amafaranga make rimwe na rimwe byari guhindura amateka yacu.
Ntabwo nzi niba impano imwe yari gutuma atigera ashidikanya.
Kandi sinzi niba iyo aza kunyihanganira andi mezi make ubuzima butari guhinduka.
Ariko hari icyo nzi.
Nzi ko abantu benshi batandukana badafite ubugome.
Batandukana bafite ibikomere bitavugwa.
Bafite amagambo batabashije kubwirana.
Bafite ibyifuzo batigeze basobanurirana.
Bafite imitima yatekerezaga kimwe, ariko itarabashije kuvugana mu buryo bumvikana.
Uyu munsi sinshinja umuntu.
Sinishinja.
Ubuzima bwanyigishije ko rimwe na rimwe abantu babiri bashobora gukundana by’ukuri, ariko nyuma y’igihe bakaburana.
Hari igihe umutima uba ufite urukundo ruhagije, ariko ukabura uburyo bwo kurugeza ku wo warugeneye.
Hari igihe umuntu aba ari kurwana intambara yo kubaka ejo, mu gihe undi ari kurwana intambara yo kumenya niba agikundwa uyu munsi.
Iyo izo ntambara zidahuye, urukundo rurasinzira… hanyuma rukazashira bucece.
Kandi ikibabaza kurushaho ni uko nyuma y’uko byose birangiye, buri wese asigara azi ko hari amagambo yari akwiye kuvugwa kare.
Hari amarira yari akwiye kumeneka kare.
Hari ukwihangana kwari gukwiye kubaho kare.
Ariko igihe kiba kitagitegereje.
Kuko hari ukuri ubuzima bunyigishije ntazigera nibagirwa:
Hari abantu batakaza urukundo atari uko batarukundaga bihagije, ahubwo ari uko batinze kwereka abo barukundaga uko umutima wabo wari umeze.
Corneille Ntaco is typing…..✍
Hari inkuru zirangira abantu babonye ibyo bifuzaga. Hari izindi zirangira abantu batandukanye, ubuzima bugakomeza nk’aho nta cyabaye. Ariko hari n’izirangira nta muntu utsinze, nta n’uwatsinzwe. Hasigara gusa isomo, n’inkovu.
Iyi ni imwe muri zo.
Ntabwo nigeze mbasha kumenya niba koko yari yararetse kunkunda, cyangwa niba yari yarananiwe gukomeza kunyizera. Hari itandukaniro rinini hagati y’ibyo byombi. Umuntu ashobora kugukunda, ariko agacika intege zo gukomeza gutegereza. Ashobora no kugutakariza icyizere, nyamara umutima ukaba ugifite aho wagushyize.
Ntabwo nzigera menya igisubizo.
Ariko hari icyo namenye.
Namenye ko urukundo rutagirwa n’umutima mwiza gusa. Rukeneye no kumenyekana. Nta muntu ugomba guhora asobanukirwa ibyo utavuze. Nta muntu ugomba guhora asoma ibyanditse mu mutima wawe kandi utaramufunguriye urupapuro rwawo.
Birashoboka ko natinze kubwira uwo nakundaga urugamba narimo. Numvaga ko umunsi nzagera ku ntsinzi ari wo uzasobanura imyaka yose y’ubukene. Numvaga ko ibizava mu rugamba ari byo bizavugira urugendo nagenze.
Sinamenye ko hari urugendo rukeneye ibimenyetso mbere yo kugera ku iherezo.
Ariko nanone, hari ikintu umutima wanjye utigeze wemera.
Ntabwo nigeze nemera ko umuntu ashobora gucirwa urubanza ataraburana.
Nifuzaga nibura kubazwa.
Nifuzaga kubwirwa nti:
“Mbwira impamvu.”
Nari kuba naravuze ukuri kwanjye. Atari ukugira ngo ntsinde impaka. Ahubwo kugira ngo umuntu twamaranye imyaka myinshi amenye ko guceceka kwanjye kutari ukubura urukundo, ahubwo kwari ukubura ubushobozi.
Kuko ubukene bufite ikintu kimwe bubabaza kurusha ibindi.
Ntibukwambura amafaranga gusa.
Hari n’igihe bukwambura ubushobozi bwo kwemeza uwo ukunda ko umukunda.
Ni bwo ubona ko hari abantu bazagucira urubanza bakurikije ibyo utatanze, batabanje kureba ibyo wari urimo uraharanira.
Ariko n’ubwo ibyo byose byambabaje, sinigeze nifuza guhindura umutima we.
Urukundo rw’ukuri ntiruhatwa.
Ntawe ugomba gukomeza kugukunda kubera impuhwe.
Ntawe ugomba kugumana nawe kubera amateka mwanyuzemo.
Niba umutima waramaze kurambirwa, kuwufata ku ngufu ngo ugume aho utagishaka kuba ni ugutinza iherezo, si ugukiza urukundo.
Uyu munsi nsigaye nsenga ikintu kimwe gusa.
Si ugusubirana n’ibyashize.
Si no kugira ngo haboneke umuntu wumva ko nkiri mu kuri.
Nsenga ngo umuntu wese uzigera akunda undi, azige kubaza mbere yo guca urubanza.
Azige gutega amatwi mbere yo gufata umwanzuro.
Azige kumva ko hari intambara zitagaragarira amaso.
Kuko umuntu useka ashobora kuba amaze iminsi arira.
Uvuga make ashobora kuba afite byinshi atinya kuvuga.
N’utaguha impano ashobora kuba ari kuguhigira ubuzima yifuza kuzaguha.
Ibyo si ko bihora bimeze.
Ariko hari igihe biba ari ukuri.
Niba hari icyo iyi nkuru yagombye gusigira uyisomye, ni iki:
Ntukihutire gupima urukundo rw’umuntu ukoresheje ibyo aguha gusa.
Banza urebe urugendo arimo.
Banza umenye intambara arwana.
Banza umubaze impamvu.
Kuko hari igihe usanga uwo wari ugiye kwita indangare, yari amaze imyaka yubaka ejo hazaza yagutekerejeho.
Kandi hari igihe usanga uwo wari ugiye kwita indakurwa, yari amaze igihe ategereje ijambo rimwe cyangwa igikorwa gito cyamwizeza ko atari wenyine.
Ubuzima ntibwansubije uwo natakaje.
Ntibwanansubije imyaka twanyuranyemo.
Ariko bwansubije ubwenge.
Bwanyigishije ko urukundo ruticwa n’urwango gusa.
Hari igihe rwicwa no guceceka.
Hari igihe rwicwa no gutekereza ko undi azi ibyo utigeze umubwira.
Hari igihe rwicwa no kwizera ko ejo hazaza hazikemurira ibibazo by’uyu munsi.
Nanjye nigeze kubyizera.
Nubaka ejo.
Mu gihe uwo nakundaga yari akeneye kumenya ko nkiri uwe… uyu munsi.
Kandi ahari, aho ni ho twahuriraga n’iherezo ritari rikwiye kutugeraho.
…..INKURU IRARANGIYE……
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona inkuru nk’izi nyinshi https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j