Abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu basaba kugabanya gukoresha udutambaro two kwiyuhagira n’indabo zo kwisukura
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha intoki mu kwiyuhagira bishobora kurinda uruhu no kugabanya ibyago byo kwandura bagiteri
Mu gihe abantu benshi bamenyereye gukoresha udutambaro two kwiyuhagira (gants de toilette) n’indabo zo kwisukura (fleurs de douche cyangwa luffas) mu rwego rwo kwizera ko bituma umubiri usukurwa neza, abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu baraburira ko ibyo bikoresho bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu iyo bidakoreshejwe neza.
Abahanga bavuga ko nubwo ibi bikoresho bishobora gufasha gukuraho umwanda n’uturemangingo twapfuye tw’uruhu, bishobora no gutera uburibwe, kwangiza urukuta karemano rw’uruhu no kororokeramo bagiteri zishobora gutera indwara. Kubera iyo mpamvu, basaba ko abantu benshi bakwiye guhitamo gukoresha intoki mu kwiyuhagira.
Dr. Lauren Taglia, umuganga w’inzobere mu ndwara z’uruhu ukorera muri Northwestern Medicine Regional Medical Group muri Leta ya Illinois, avuga ko gukoresha intoki bituma umuntu agenzura neza uburyo asukura uruhu rwe. Asobanura ko intoki zidatera gukomerekerwa n’uruhu nk’uko bishobora guterwa n’udutambaro cyangwa indabo zo kwisukura zikunze gukoresha imbaraga nyinshi ku ruhu.
Yongeyeho ko gukaraba intoki mbere yo koza umubiri ari ingenzi kuko bigabanya cyane amahirwe yo gukwirakwiza bagiteri n’izindi mikorobi zishobora gutera indwara.
Na ho Dr. Katie Lynam, umwarimu wungirije wigisha ibijyanye n’indwara z’uruhu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Carolina y’Epfo, avuga ko abantu bafite uruhu rworoshye ari bo bakwiye kurushaho kwitondera gukoresha ibyo bikoresho.
Yasobanuye ko gukoresha agatambaro cyangwa ururabo rwo kwisukura buri munsi bishobora gukuraho cyane uturemangingo two ku rwego rwo hejuru rw’uruhu, bikangiza urukuta rwabwo rusanzwe rurinda umubiri kwanduzwa n’imikorobi, umwanda n’ibindi byanduza, ndetse rugafasha uruhu kugumana amazi arurinda gukanyarara.
Abaganga banagaragaza ko indabo zo kwisukura zifite ubushobozi bwo kubika ubushuhe, bigatuma ziba ahantu heza ho kororokera bagiteri n’ibihumyo iyo zidahanaguwe cyangwa ngo zumishwe neza nyuma ya buri gukoreshwa. Ibi bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara z’uruhu, cyane cyane ku bantu bakunze kugira ibiheri, ibisebe, ibibyimba cyangwa izindi ndwara ziterwa na bagiteri.
Ku barwayi bafite Eczema, Psoriasis, abafite uruhu rworoshye, abageze mu zabukuru ndetse n’impinja, aba baganga bavuga ko gukoresha intoki ari bwo buryo bwiza bwo kwisukura kuko burinda uruhu kwangirika.
Nubwo bimeze bityo, abaganga ntibasaba ko udutambaro two kwiyuhagira ducibwa burundu. Bavuga ko dushobora gukoreshwa rimwe na rimwe mu gukuraho umwanda wafashe cyane cyangwa uturemangingo twapfuye tw’uruhu. Ariko basaba ko bidakorwa buri munsi kugira ngo uruhu rutangirika.
Ikindi bashimangira ni isuku y’ibi bikoresho. Basaba ko agatambaro ko kwiyuhagira gakarabwa nibura rimwe mu cyumweru, mu gihe hari abahanga basaba ko gakarabwa nyuma ya buri gukoreshwa kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya bagiteri.
Muri rusange, abaganga bemeza ko kugira uruhu ruzima bidaterwa n’ibikoresho byinshi umuntu akoresha, ahubwo bishingira ku isuku iboneye no gukoresha uburyo budahungabanya uruhu. Gukoresha intoki, isabune iboneye no kwita ku isuku y’umubiri ni byo bagaragaza nk’inzira yoroshye kandi yizewe yo kubungabunga ubuzima bw’uruhu. Ba uwa mbere ku
makuru yacu.
https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j