INGURUBE YERA Episode 01
Dutangiriye mu mujyi mugari wa SOLOK, uyu mujyi ukaba ari na wo murwa mukuru wa REPUBLIC Ya BORI, hano turi ni mu ka Ghetto bisa nk’aho gaciriritse bidakabije, muri ako ka Ghetto niho hicaye umusore uri kwitegereza amakuru yacaga kuri tv imwe, uko areba ayo makuru ari nako agenda azamura umutwe yongera awumanura,… Mu makuru batangazaga inkuru y’inshamugongo y’uko umukire umwe wari umushoramari akaba na rwiyemezamirimo amaze kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka.
Iyo nkuru ikirangira umusore yahise afunga tv yitonze, yambara ikote ubundi asohoka hanze yinjira mu modoka, byose yabikoraga yitonze. Akimara kwnjira mu modoka atarayatsa hari uwo yabanje guhamagara kuri Telephone, ati:” Boss, misiyo nayisoje. Mfashe urugendo kandi ubwo urumva icyo ugomba gukora.”
Ku rundi ruhande ni muri GREEN HOUSE muri presidency, umutekano waho umeze neza cyane kuko biteguye urugendo aho perezida ajyiye mu ruzinduko rw’imbere mu gihugu. Tuve hanze ahubwo twinjire mu nzu indani mu cyumba cya perezida ari gushwana cyane na first lady we baterana amagambo ndetse hafi gukubitana inshyi, bakomeje gutongana cyane kugeza ubwo bafatanye baturana hasi baragundagurana, first lady wagize intege nke yaratuje batangira kuvugana bitonze ariko bakigaraguranaho hasi.
First lady:” Ntabwo ibi wakabaye ubikora Mr Frederick, ni ubusazi.”
President:” Susan, uyu munsi kwihangana byangoye, uyu munsi ni uwa 10 nimba ntibeshye, buri joro wanga kumpindukirira.”
Susan ( first lady yitwa Susan):” none ukumva ko kubikora uhatirije aricyo gisubizo kizima?”
Mr Frederick wari ukigundiye umugore we ati:” ntayandi mahitamo kuko inzira zose z’amahoro warazanze, iki nicyo gihe ngo nkwereke ko uri umugore wange.”
Susan arakaye cyane ahita aruma ku rutugu umugabo we, kubera umujinya agiye ku mukubita bumva ku muryango hari ukomanze bahita barekurana vuba barijijisha uwari ukomanze ahita yinjira. Uwinjiye ni umujepe witwa Simon ahita abihanganisha ku bwo gukomanga agahita yinjira ntabyo gutinza
Ati:” Nyakubahwa President, amasaha yo guhaguruka arenzeho iminota micye, watinze niyo mpamvu nje kukureba ngo tugende.”
Perezida yahise yitegura neza arasohoka baragenda.
Niko byubatse ubundi haba hari umujepe ushinzwe perezida ku buryo iyo abonye ari kwica gahunda amubwira asa nk’umwibutsa cyangwaq amusaba, ariko ni nk’aho aba ari kumwibutsa itegeko.
Ku rundi ruhande ni kwa minister w’umutekano ari kuvugira kuri Telephone ati:” wabikoze ute ubundi ni irihe banga wakoresheje ko nzi ko uriya mugabo aba arinzwe cyane?”
Umuntu Minister ari kuvugana na we ni wa musore twatangiranye ndetse twasize ari kuvugira kuri Telephone, rero ari kuvugana na Minister w’umutekano, uyu musore yitwa Gabby
Ati:” uko nabigenje ni kuriya wabibonye kuri television.”
Minister aseka ati:”wabikoze neza musore, reka nze nguhe amafaranga yawe yari asigaye.”
Gabby ati:” nizere ko n’ibyo twumvikanye uza kubikurikirana Nyakubahwa.”
Minister ati:” humura wowe tuzakorana.”
Ku rundi ruhande uko abo bavugira kuri telephone ni nako mu muryāngo wa wa mushoramari wakoze impanuka ndetse bishoboka ko ari Gabby wateje iyo mpanuka nk’uko asa nk’aho ari byo ari kuganira na Minister, akababaro ni kose gusa nyine ibintu by’abakire hari ukuntu biba biteguye neza cyane ku buryo utapfa kuhinjirira byoroshye. Ako kanya hinjiye umusore wambaye imyenda y’abajepe, kubera ko byagaragariraga abashinzwe umutekano ko uwo muntu aturutse kwa president, ntibamubajije byinshi kuko bumvaga azaniye ubutumwa umugore wa nyakwigendera, baramuretse arinjira asanga umugore wa nyakwigendera muri salon ari kumwe n’abandi bagore b’inshuti ze bamwihanganisha, akigerayo asaba abo bandi bose kuba bamuhaye umwanya agasigarana na nyir’urugo gato.
Bagisohoka yahise abikura urupapuro ahereza madame ngo asinye, ariko umugore akirukubita amaso arataka cyane ndetse yanga gusinya avuga ko bidashoboka.
Umujepe atuje cyane ati:” Ntayandi mahitamo ufite urasinya.”
Madame n’amarira menshi ati:”ibi umugabo wange ntabwo yabikunda.”
Umujepe nanone yitonze ati:” kubera ko atabikunda ni nayo mpamvu twamwohereje iyo ari.”
Madame yahise akubitwa n’inkuba yumvise ko umugabo we yishwe n’abo kwa perezida araruca ararumira ahita aca rwa rupapuro, aruciye wa mujepe araseka ahita abikura urundi rusa neza nka rwa rundi rwa mbere nubundi arumushyira imbere ngo arusinyeho
Madame arongera araturika ararira ati: ” ntabwo mbisinya nimushake nange mumunkurikize.”
Umujepe ati:” Ntabwo twamugukurikiza wenyine kuko wajyana n’urubyaro rwawe mwese mukagenda.”
Madame arikanga
Umujepe arakomeza ati:” icyiza kurusha ibindi ni ugusinya hano gusa, uraba urokoye abana bawe n’imitungo yawe, ikindi kandi uracyari muto uzabona akandi gasore nushake uzagatunge akazi kako ari ukukurongora gusa, nubundi kiriya gisaza gipfuye sinkeka ko cyabigukoreraga neza.”
Madame ararira
Umujepe ati:” nongere nkwibutse ko nusinya, ni ikigo cy’amashuri cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL kiragenda gusa, ariko nudasinya urapfa n’urubyaro rwawe byose ubibure, amahitamo ni ayawe rero.”
Madame yahise asinya vuba vuba ariko akiri kurira, nyuma urupapuro wa mujepe ararubika ubundi yigira umwana mwiza arongera ahamagara ba bagore baragaruka nawe asohoka yitonze.
Ku rundi ruhande nanone ni kuri minister, yicaye iwe mu biro hari ibipapuro ari kurebaho cyane ariko biriho ifoto ya cya kigo cy’amashuri cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL, uko yakirebagaho yisetsa wa mujepe yahise ahagera
Minister aseka ati:” ndabona bidatinze ubanza atakugoye sha.”
Umujepe aciye bugufi ati:” yego Nyakubahwa.”
Minister ati:” ubu rero iki kigo kindi mu maboko. Uriya munyagwa namusabye kenshi kukingurisha akanga ngo ni ikigo yishyuriramo abana b’imfubyi n’abatagira ababishyurira amashuri, ni we wizize rwose kuko namusabye kenshi aranga. Ndaje nacyo nkwereke ukuntu kijya mu bwami bwange.”
Ku rundi ruhande ni kure y’umujyi ahantu mu giturage ndetse ntan’ubwo turahatinda, ahubwo ni hamwe perezida yagiriye uruzinduko, mu muhanda uri hafi yaho niho hari guca ya modoka ya Gabby iri ku muvuduko udakabije. Yageze aho yitegeye neza aho ibirori byo kwakira perezida byabereye, yitegereza ukuntu abaturage bishimiye cyane perezida ubundi azunguza umutwe ati:”Abaturage ba republic ya Bori!” Ubundi arimyoza imodoka ayikubita ikiboko akomeza urugendo.
Tugaruke mu mugi, kuri uwo munsi wishyingurwa ry’umushoramari nibwo mu itangazo ryashyizwe ku bitangazamakuru basomye ko ikigo cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL guhera ubwo kitagifasha imfubyi n’abandi batabasha kwiyishyurira ishuri, ahubwo ko uwo mwaka nurangira mu bana bahiga utazaba ashoboye kwiyishyurira ijana ku ijana azirukanwa, ngo impamvu y’ibyo izatangazwa nyuma y’aho madame asubiriye mu murongo muzima kuko amakuru yatanzwe na secretary we atagarutse ku mpamvu z’izo mpinduka.
Uko ayo makuru aca kuri television, ni nako Minister ayareba akisetsa cyane ubundi akimenamo amayoga yivugisha ati:” ibibi byose nibibe bikubarwaho, tuzanaguha impamvu uzatangaza yicyateye izo mpinduka nyuma, kera cyane nibwo uzavuga ko ikigo ukingurishije.” Ubundi arongera araseka.
Ntibyatinze amasaha yaricumye ijoro riragwa, hano turi ni muri GREEN HOUSE perezida yicaye mu biro bye ntiyagiye kuryama, ahubwo ako kanya wa mujepe umurinda ku muryango yazanye undi mugore udasanzwe muri presidency kandi yamuzanye mu ibanga, ahita yinjira mu biro umujepe we asigara ahagaze ku muryango arinze perezida nyine.
Uwo mugore akigeramo indani yahise asimbukira perezida batangira gusomana birangira na we akuyemo imyenda yose. Kumbe uyu mugore ni indaya yaperezida basambana!
Tukiri aho muri GREEN HOUSE mu cyumba cya perezida n’umugore we, umugore aracyamutegereje ngo aze aryame, mukureba neza umugore afite Tablet mu ntoki ari kureba filime z’urukozasoni ndetse anakora ibimenyetso by’umugore waryohewe n’imibonano mpuzabitsina, ibyo byose yabikoraga kubera ko uwo munsi bwo yari yiyemeje gushimisha umugabo we, abikora avuga ngo umugabo naza asange yiyujuje imyuka! Gusa yakomeje kubona perezida atinda mu biro, yigira inama yo kumusanga yo ngo amuzane, ateramo utwenda tworohereye ubundi asohoka mu cyumba agana mu biro bya perezida kandi perezida na we hari ibyo yibereyemo we n’indaya ye………………….. LOADING EPISODE 02……
.
Ese hagiye gukurikiraho iki madame first lady nasanga umugabo we perezida yinjije indaya?
.
Uyu mu minisitiri se we utangiranye ubugome?
.
Umusore wacu Gabby wanakoze ikiraka cyo kwica umuntu se we ijambo yavuze ngo “abaturage ba republic of Bori!” nyuma yo kubona bishimiye perezida kandi akabivuga yimyoje ubona atishimye ryo rivuze iki?
.
Madame wacu we wiciwe umugabo akaba akomeje guhohoterwa se ko uwo arega ariwe aregera, amaherezo ye?
.
.
Inkuru nibwo igitangira tuzamenya byinshi ntacyo turamenya. Ese murahari? Ubonye ute igice cya mbere?
USHAKA GUSOMA EPISODE YA 2 MBERE Y’ABANDI, KANDA KURI LINK IRI MURI COMMENT WINJIRE MURI GROUP YACU YA WHATSAPP. https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.