Mukamabano Gloria agarutse mu itangazamakuru, agiye gukorana ibiganiro na Jean Pierre Kagabo kuri KP Media24
Nyuma y’igihe asezeye ku mwuga w’itangazamakuru akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusanga umuryango we, Mukamabano Gloria yatangaje ko agiye kongera kuwugarukamo, aho azajya akorana ibiganiro na Jean Pierre Kagabo kuri KP Media24.
Ibi byatangajwe mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyatambutse kuri KP Media24, aho Mukamabano na Kagabo bagarutse ku rugendo rwabo mu itangazamakuru, ibikorwa biri imbere ndetse n’icyerekezo cy’ibiganiro bateganya kugeza ku babakurikira.
Mukamabano yavuze ko gufata icyemezo cyo gusezera ku Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) atari ibintu byamworoheye, kuko yari amaze imyaka myinshi akora umwuga wamuhaye ubunararibonye ndetse unamuhuza n’abantu benshi.
Yasobanuye ko mbere yo gufata uwo mwanzuro yabanje kubitekerezaho igihe kirekire, kubera ko itangazamakuru ritari akazi gasanzwe kuri we, ahubwo ryari ubuzima bwe bwa buri munsi. Nubwo byari bigoye, yavuze ko byabaye ngombwa kugira ngo yite ku muryango we wari uri muri Amerika.
Nubwo yari yarahagaritse gukora itangazamakuru, Mukamabano yavuze ko urukundo arikunda rutigeze rugabanuka. Yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo kongera kuganira n’abamukurikiraga, ndetse abasaba kwitegura ibiganiro bishya biri gutegurwa.
Yagaragaje ko azakomeza kwakira ibitekerezo by’abazamukurikira kugira ngo ibiganiro azajya akora bishingire ku byo abantu bifuza kumenya no kuganiraho.
Jean Pierre Kagabo na we yemeje ko ubufatanye bwe na Mukamabano bugamije kugeza ku babakurikira ibiganiro bifite ireme kandi bifasha abantu kunguka ubumenyi. Yavuze ko bazajya batumira abantu bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, bakaganira ku bibazo bireba ubuzima rusange bw’abaturage, aho kwibanda gusa ku buzima bwite bw’abatumirwa.
Yasobanuye ko intego yabo ari ugutegura ibiganiro bireba abantu batuye ku migabane itandukanye y’Isi, ku buryo buri wese uzabikurikira azajya yumva hari icyo abyungukiyemo.
Mukamabano yongeye gutangaza ko uretse itangazamakuru, afite indi mpano yo kuririmba akomeje guteza imbere. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi atarashyira hanze ndetse ko hari iziteganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere.
Yanahishuye ko mbere yo kwimukira muri Amerika yakoranye album na Producer Devy Denko, kandi ko ishobora kujya hanze vuba.
Mukamabano Gloria ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yanabaye Umuyobozi wa KC2 Television, nubundi imwe mu mashami ya RBA.
Mu bijyanye n’amashuri, mu 2015 yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma anakomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere (Development Studies).
Yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru akimara kurangiza amashuri yisumbuye, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, TV10, Royal TV mbere yo kwinjira muri RBA mu mpera za 2016.
Ku ruhande rwa Jean Pierre Kagabo, yasezeye kuri RBA mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 nyuma y’imyaka 22 ayikoramo. We na Mukamabano bahuriye mu biganiro byinshi byakunzwe kuri RBA, harimo n’ikiganiro bagiranye na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2019.
Ubu aba banyamakuru bombi bavuga ko bagiye gutangira icyiciro gishya cy’umwuga wabo binyuze kuri KP Media24, aho bizeza abakunzi babo ibiganiro bizasesengura ingingo zitandukanye zireba imibereho y’abaturage, iterambere n’ibibera hirya no hino ku Isi.

Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.