Nyabugogo: Umugore yatandukanye n’umugabo we amushinja kugira igitsina gito, yibanira n’umu agent umunyura mu buriri
Umugore ukorera ubucuruzi mu isoko rya Modern Market riherereye i Nyabugogo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, biravugwa ko yatandukanye n’umugabo we bari bamaze umwaka umwe n’amezi abiri babana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo kumushinja ko atamunyuraga mu gikorwa cyo mu buriri.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko bazi uyu muryango, agaragaza ko uwo mugore yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo akajya kubana n’undi mugabo usanzwe ukorera ubucuruzi bwa serivisi za M2U muri iryo soko.
Bamwe mu bavuga ko bari hafi y’uyu muryango, barimo n’ababatwerereye mu bukwe, bavuga ko batunguwe n’uburyo uwo mubano warangiye mu gihe gito, cyane cyane ko wari waremejwe n’amategeko.
Bavuga ko impamvu nyamukuru uyu mugore yahaga umugabo we ari uko atamushimishaga mu buriri, ndetse ngo yamubwiye ko yabonye undi mugabo yumva amunyuze kurushaho.
Aba batangabuhamya kandi bavuga ko aba bombi bari bafite umwenda w’amafaranga ibihumbi 800 y’u Rwanda bari barafashe muri banki kugira ngo batangize ibikorwa by’ubucuruzi. Bashinja uwo mugore kuba yaravuye mu rugo atabanje gufatanya n’umugabo we gukemura ikibazo cy’uwo mwenda, ndetse bavuga ko yanatwaye byinshi mu bikoresho byo mu rugo.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Twababajwe n’uko batandukanye vuba cyane. Ubu umugabo asigaye aba mu nzu nto, mu gihe umugore yimukanye ibintu byinshi byo mu rugo.”
Undi mugore wari warabaye marene muri ubwo bukwe yavuze ko yifuza ko impande zombi zakemura ikibazo mu buryo bwubahiriza amategeko, cyane cyane harebwa ibijyanye n’umutungo ndetse n’umwenda basangiye.
Igitangazamakuru UKWELI TIMES cyatangaje aya makuru kivuga ko cyagerageje kuvugana n’umugore uvugwa muri iyi nkuru, ariko asubiza ko adashaka kugira icyo atangaza ku buzima bwe bwite.
Naho umugabo bivugwa ko basigaye babana, na we yavuze ko nta makuru yifuza gutanga kuri icyo kibazo.
Hari abaturage bo muri iryo soko bavuga ko bababajwe n’iherezo ry’uwo muryango, ariko kugeza ubu nta rwego rwa Leta cyangwa urw’ubutabera ruratangaza ko hari ikirego rwakiriye cyangwa iperereza ryatangiye kuri aya makuru.
Inkuru irakomeza gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane niba hari andi makuru cyangwa ibisobanuro bitangwa n’impande zirebwa n’iki kibazo.




Dukurikire no kuri WhatsApp Channel ujye ubona amakuru byihuse https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.